Tariki 3 Ukuboza ni umunzi wa 338 mu minsi isanzwe y’umwaka bisobanuye ko hasigaye iminsi 28 ngo umwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
915: Papa Yohani X yambitse ikamba Berengar I w’u Butaliyani nk’Umwami w’abami b’Abaromani
1818: Illinois yabaye Leta ya 21 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1999: Itumanaho rya NASA ryaracitse ntiryahuza umurongo na Mars Polar Lander ubwo icyo cyogajuru cyari gitangiye kwinjira muri atmosphere y’umubumbe wa Mars.
2009: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 25 muri Somalia mu mujyi wa Mogadishu, barimo n’abaminisitiri batatu bo muri Leta y’inzibacyuho
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
2005: Igikomangoma Sverre Magnus wa Norway

Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1845: Gregor MacGregor, umutekamutwe wo muri Scotland/Ecosse
2009: Richard Todd, Umukinnyi wa sinema wo mu Bwongereza
Ibitabo byasohotse
1965: Those Who Love cyanditswe na Irving Stone
1985: The Mammoth Hunters cya Jean M. Auel
1997: Comanche Moon cya Larry McMurtry
1971: Honor Thy Father cya Gay Talese
2014: Prince Lestat cya Anne Rice
TANGA IGITEKEREZO