Tariki 27 Ukwakira ni umunsi wa 300 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 65 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu Émeline na Capitoline.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1806: Ingabo z’u Bufaransa zinjiye mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’u Budage.
1946 :Umwami Mutara III Rudahigwa yiyeguriye Krisitu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.
Isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu Umwami:
Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi. Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo. Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.
1948: Léopold Sédar Senghor yashinze umutwe wa politiki witwa Senegalese Democratic Bloc.
1958: Iskander Mirza, wabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Pakistan, yakuweho na coup d’état yakozwe neza kuko itagize uwo ihitana ikozwe na Jenarali Ayub Khanwahse yemeza ko igihugu kigendera ku mategeko ya gisirikare.
1961: Igihugu cya Mauritania na Mongolia byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1973: Igihugu cya Repubulikia Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye guhabwa izina rya Zaire.
1988: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ronald Reagan yafashe umwanzuro guhagarika iyubakwa ry’ibiro ry’uhangarariye inyungu z’igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete i Moscow bitewe n’uko ubuyobozi bw’u Burusiya bwari bwatahuye amwe mu mabanga ajyanye n’iyubakwa ry’iyi nzu.
1991: Igihugu cya Turkmenistan cyabonye ubwigenge, kibohora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1994: Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaruwe imfungwa zigera kuri miliyoni.
1995: Igihugu cya Latvia cyasabye gushyirwa mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.
1999: Muri Repubulika ya Armenia, umuntu witwaje intwaro yinjiye mu nzu ikoreramo inteko ishinga amategeko yivugana abantu batandukanye bakomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe Vazgen Sargsyan, n’umukuru w’inteko ishinga amategeko Karen Demirchyan ndetse n’abandi bantu batandatu bo mu nteko.
2015: Louise Mushikiwabo yasesekaye mu gihugu cy’u Budage aho yari yitabiriye ibiganiro bigamije kureshya abashoramari baho kuza gushora imari mu Rwanda.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1982: Dennis Moran, umuhanga mu bijyanye na za mudasobwa; by’umwihariko yari umuhanga mu byerekeye hacking.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1990: Igikomangoma Sophie von Hohenberg, umukobwa wa Archduke Franz Ferdinand, umwami wa Austria.
2010: Néstor Kirchner, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Argentine. Yayoboye Argentine hagati ya 2003 na 2007, asimburwa n’umugore we Christina de Kirchner watsinze amatora yakurikiye.


















TANGA IGITEKEREZO