Bimwe mu bikorwa byaranze uyu munsi mu mateka
• 1790: Umwami Louis XVI w’u Bufaransa yashyize umukono ku Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
• 1827: Sultani Mahmud II wa Turikiya yanze ubuhuza mu ntambara yarwanyaga u Bugereki.
• 1898: Abafaransa Pierre na Marie Curie bavumbuye radium na polonium banagerageza radio nsakazamajwi.
• 1938: Tchang Kaï-chek yanze burundu icyemezo cya gahunda y’amahoro mu Buyapani.
• 1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ingabo z’Abadage zasubijwe inyuma i Bastogne mu Bubiligi.
• 1945: Ifaranga ry’u Bufaransa ryataye agaciro kugeza kuri 66 %.
• 1973: Muri Cambodge, Long Boret yagizwe Minisitiri w’Intebe
• 1989: Petre Roman yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Romania.
• 1990: Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria yafashe icyemezo cyo gukoresha ururimi rw’Icyarabu mu ndimi zemewe muri icyo gihugu mbere y’umwaka wa 1997.
• 1992: Isinya ry’amasezerano y’amahoro muri Somalia hagati ya Gen. Mohamed Farrah Aidid na Perezida w’agateganyo Ali Mahdi Mohamed.
• 2003: Bam muri Iran, umutingito ukaze wahitanye abantu 40.000, abandi 50.000 barakomereka.
• 2004: Umutingito ukomeye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya wahitanye abantu 220.000.
Abavutse
• 1716 :
– Jean-François de Saint-Lambert, Umusizi w’Umufaransa yitabye Imana ku wa 9 Gashyantare 1803.
– Thomas Gray, Umusizi w’Umwongereza akaba n’Umwarimu w’Amateka, yitabye Imana ku wa 30 Nyakanga 1771.
• 1891 : Jean Galtier-Boissière, Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru w’Umufaransa, yitabye Imana ku wa 22 Mutarama 1966.
• 1893: Mao Zedong, Umunyapolitiki w’Umushinwa yitabye Imana ku wa 9 Nzeri 1976.
• 1914: Richard Widmark, Umunyamerika ukina akanatunganya Sinema; yitabye Imana ku wa 24 Werurwe 2008.
• 1975: Marcelo Ríos, Umukinnyi wa Tennis wo muri Chile.
• 1986: Hugo Lloris, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa.
• 1990: Andy Biersack, Umuririmbyi w’Umunyamerika wo mu Itsinda rya Black Veil Brides.
Abitabye Imana
• 268: Papa Denys.
• 418: Papa Zosime.
• 1574: Charles de Guise, Karidinali Lorraine.
• 1624: Simon Marius, Umukozi wo mu byogajuru w’Umudage.
• 1969: Louise de Vilmorin, Umwanditsi w’Umufaransa.
• 1972: Harry S. Truman, Perezida wa 33 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
• 2004:
– Johnny Catherine, Umuteramakofe w’Umufaransa.
– Reggie White, Umunyamerika ukina ruhago.
• 2006: Gerald Ford, Perezida wa 38 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibindi
Afurika y’Epfo, Canada n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth ni umunsi w’ikiruhuko (Boxing Day), ubundi akaba ari n’umunsi w’umwihariko ku gutanga impano ku bakene.
• USA na Diaspora Nyafurika ni umunsi wiswe Kwanzaa, icyumweru bizihizamo isano iri hagati y’Abirabura bo muri Amerika n’abo muri Afurika.
• Ibirwa bya Malouines: Umunsi w’umwaka wahariwe Siporo.
• Ibirwa bya Salomon: Umunsi w’ibikorwa by’impuhwe.
• USA, u Burayi n’ibindi bihugu bya Afurika ni umunsi w’ikiruhuko.
* Namibia: Umunsi w’Umuryango
Umunsi mwiza kuri Étienne, Estéban, Estèphe, Estève, Estin, Étiennette, Fannie, Fanny, Stéfane, Steffi, Stéphan, Stéphane, Stéphanie, Stephen, Steve, Stève, Steven.
TANGA IGITEKEREZO