00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 26 Nyakanga

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Tariki 26 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri n’irindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’irindwi uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1309: Henry VII yabaye umwami wa Roma, abiherewe uburenganzira na Papa Clement.

1803: Hafunguwe inzira ya gari ya moshi rusange ya mbere mu mateka, iyi nzira izwi nka Surrey Iron Railway iherereye mu Majyepfo y’Umujyi wa Londres.

1847: Liberia yatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo. Muri iki gihe iki gihugu kiyobowe na George Weah.

1891: Ikirwa cya Tahiti, cyabariwe ku butaka bw’igihugu cy’u Bufaransa. Iki kirwa giherereye mu birwa bya Polynesia bifitwe n’u Bufaransa, biherereye mu Majyepfo y’inyanja ya Pacifique.

1914: Serbia na Bulgaria byasheshe umubano byari bifitanye ushingiye kuri dipolomasi.

1956: Banki y’Isi, yanze gutera inkunga Misiri mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Aswan High Dam iri kuri Canal Swez, imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye Banki y’Isi ifata iki cyemezo ni ubuyobozi butari bwiza dore ko yayoborwaga na Gamal Abdel Nasser, wafatwaga nk’umunyagitugu.

1968: Mu ntambara ya Vietnam, umuyobozi w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Vietnam y’Epfo Trương Đình Dzũ, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ashinjwa gushaka ko harangizwa intambara.

1971: Muri porogaramu ya Apollo, hoherejwe Apollo 15 yari mu butumwa bwiswe J-Mission, aho yazanye agashya k’ikinyabiziga kibasha kugenda ku kwezi (Lunar Roving Vehicle).

1977: Inama rusange y’Intara ya Quebec muri Canada, yarwanyije ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa nk’ururimi rukoreshwa mu buyobozi bw’iyi ntara.

2008: Abantu 56 barapfuye, abandi 200 barakomereka mu gitero cya bombe cyabereye ahitwa Ahmedabad bombing, mu Buhinde.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1739: George Clinton, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1829: Auguste Marie François Beernaert, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

1985: Gaël Clichy, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1990: Brent Mydland, umwanditsi w’indirimbo, umuhanga mu gucuranga piano.

1995: George W. Romney, umucuruzi n’umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1999: Phaedon Gizikis, wabaye Perezida w’u Bugereki, mu bihe by’intambara yiswe iya Junta.

Perezida wa Liberia, George Weah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .