Tariki 26 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 26 Kanama 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Tariki makumyabiri n’esheshatu ni umunsi wa magana abiri mirongo itatu n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatulika irizihiza abatagatifu César, Miriam, Natacha, Simplice na Victor wa mbere.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1748: Hashinzwe urusengero rwa mbere muri Amerika y’Amajyaruguru rugendera ku mahame n’inyigisho za Luther, uru rusengero rwashinzwe muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze (...)

Tariki makumyabiri n’esheshatu ni umunsi wa magana abiri mirongo itatu n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatulika irizihiza abatagatifu César, Miriam, Natacha, Simplice na Victor wa mbere.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1748: Hashinzwe urusengero rwa mbere muri Amerika y’Amajyaruguru rugendera ku mahame n’inyigisho za Luther, uru rusengero rwashinzwe muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruhabwa inyito ya Pennsylvania Ministerium.

1789: Mu mpinduramatwara yo mu gihugu cy’u Bufaransa hatangajwe inyandiko igaragaza uburenganzira bwa muntu, kuri iyi tariki inteko y’igihugu izwi nka Assemblée Constituante de France yemeje ibikubiye muri iyo nyandiko izwi ku inyito ya Déclaration des Droits de L’Homme et du Citoyen.

1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose ubwari ubukoloni bw’Abadage mu gihugu cya Togo bwigaruriwe n’ingabo z’Abafaransa n’Abongereza nyuma y’imirwano yamaze iminsi itanu.

1940: Igihugu cya Tchad cyabaye icya mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Abafaransa mu kwiyunga ku ngabo zari zibumbiye mu mutwe wa Allies mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Muri ibi bihe iki gihugu cyari kiyobowe n’uwitwa Félix Éboué.

1966: Hatangiye intambara yo guharanira ubwigenge mu gihugu cya Namibia, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyabereye ahitwa Omugulugwombashe.

1971: Congress ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje iyi tariki nk’umunsi uzajya wibukwaho uburenganzira bwahawe abagore bubemerera kwitabira amatora nk’abagabo.

1978: Jean-Paul II yatorewe kuba umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Papa Jean-Paul II

1987: Perezida Ronald Reagan yatangaje ko itariki ya 11 Nzeri 1987 ibaye imvano y’umubare uzajya uhamagarwaho mu bihe by’impuruza, niho havuye numero y’umubare icyenda, rimwe, rimwe (9-1-1).

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1897: Yoon Boseon wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.

1921: Shimshon Amitsur, Umunya Israel w’umuhanga mu bijyanye n’imibare.

1990: Lil’ Chris umuhanzi w’umuririmbyi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1981: Roger Nash Baldwin, washinze American Civil Liberties Union.

1998: Frederick Reines, umuhanga mu bijyanye n’ubugenge ukomoka muri Amerika wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

2007: Ramon Zamora, umukinnyi w’amafilimi njyarugamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .