Tariki 25 Ukwakira ni umunsi wa 299 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 67 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Abatagatifu Darie, Chrysanthe, Crépin.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1940: Benjamin O. Davis, Sr. yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika wahawe ipeti rya Jenerali mu ngabo za USA.
1945: Repubulika y’u Bushinwa yatangiye kuyobora Taiwan, isimbura u Buyapani.
1962: Uganda yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1962: Nelson Mandela yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itanu.

1997: Nyuma y’intamabara ya gisivile muri Congo-Brazzaville, Perezida Pascal Lissouba yakuwe ku butegetsi, Denis Sassou-Nguesso aba Umukuru w’Igihugu.
2004: Perezida wa Cuba Fidel Castro yatanze itegeko ry’uko habujijwe ivunjishwa ry’idolari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Baghdad muri Irak habaye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera ku 155, abandi bagera kuri 721 barakomereka.
2020: Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda amugira Cardinal, aba uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Hari hasojwe isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus ryasomwe binyuze ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma, ubwo Papa Francis yasomaga mu ijwi riranguruye amazina y’abepisikopi 13 bagizwe ba Cardinal barimo Musenyeri Antoine Kambanda.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1927: Jorge Batlle Ibáñez, wabaye Perezida wa Uruguay.
1983: Tim McGarigle, umukinnyi wa American football.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2002: René Thom, umunyamibare ukomeye ukomoka mu Bufaransa.
2010: Gregory Isaacs, umuhanzi ukomoka muri Jamaica.
TANGA IGITEKEREZO