00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 25 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 25 Ukuboza 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki 25 ni umunsi wa 360 mu igize umwaka, hasigaye itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Ni umunsi Abakirisitu bizihizaho ivuka ry’Umwana w’Imana Yesu/Yezu Kirisitu uzwi cyane ku izina rya Noheli. Noheli iva ku ijambo Natalis ry’Ikilatini, mu Gifaransa hakoreshwa Noël, ikaba kandi ari na yo Christmas mu Cyongereza cyangwa se Christmas Day.

Umunsi wa Noheli waba waremejwe kugira ngo uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba (winter solstice) kuko Abaromani bawizihizaga ku wa 25 Ukuboza buri mwaka.

Nubwo bwose ari umunsi witabwaho cyane n’abakirisitu, bamwe mu batizera gikirisitu benshi bawizihiza nk’uwo gusabana n’imiryango no kuruhuka.

Ijambo Christmas ni inyunge iva kuri “Christ’s mass” (misa ya Kirisitu). Iva kandi ku ijambo ry’Icyongereza cyo hagati y’umwaka wa 900 n’uwa 1600 ’Christemasse’ rikaba ryarakoreshejwe bwa mbere mu 1038 nk’uko amateka abyerekana.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1927: Muri Vietnam, hashinzwe umutwe wa politiki witwa Vietnamese Nationalist Party.

1932: Mu Bushinwa humvikanye umutingito wibasiye bikomeye Agace ka Gansu; wari ku gipimo kigera kuri 7.6 urebeye ku ngero za Richter, uhitana abantu 275.

1941: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Ingabo z’u Buyapani zakubise inshuro iza Hong Kong mu gitero cyarangiye u Buyapani buyigaruriye.

1947: Mu Bushinwa batangiye kubahiriza Itegeko Nshinga.

1974: Inkubi y’umuyaga uzwi cyane nka Cyclone wibasiye Agace ka Darwin mu Majyaruguru ya Australia.

1977: Minisitiri w’Intebe wa Israel Menachem Begin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Misiri Anwar Sadat bigamije amahoro, bahuriye mu Misiri.

1989: Nicolae Ceauşescu wigeze kuyobora Romania, we n’umufasha we bakatiwe igihano cyo kwicwa nyuma y’urubanza rutamaze igihe kirekire baruburana.

1990: Igeregezwa ry’uburyo bukoresha ikoranabuhanga rya internet bwashoboye gutanga icyizere n’ibisubizo bihamye. Ubu ni uburyo bumenyerewe nka World Wide Web bukoreshwa mu ikOranabuhanga rya internet.

1991: Mikhail Gorbachev wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yeguye ku mirimo ye, nyuma y’umunsi umwe yeguye kuri iyi mirimo. Iki gihugu cyari kigizwe na leta zishyize hamwe cyahise gisenyuka, aho ku ikubitiro Ukraine ariyo yabimburiye ibindi ibinyujije muri kamarampaka y’abaturage bayo.

2000: Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize umukono ku itegeko rishyiraho indirimbo nshya yubahiriza igihugu cye, iyi ndirimbo yahimbwe na Alexander Vasilyevich Alexandrov.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1918: Ahmed Ben Bella, wabaye Perezida wa mbere wa Algeria.

1924: Atal Bihari Vajpayee, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2007: Mighty King Kong, umuhanzi wo mu Njyana ya Reggae ukomoka muri Kenya.

2010: Carlos Andrés Pérez wabaye Perezida wa Venezuela.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .