Tariki 23 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itatu n’itandatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’icyenda uyu mwaka uikagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Asceline na Claude.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1708: Meidingnu Pamheiba yambitswe ikamba ryo kuyobora ubwami bwa Manipur.
1799: Napoléon yavuye mu Misiri yerekeza mu Bufaransa agiye kwambikwa ikamba ry’ubwami.
1966: Icyogajuru Lunar Orbiter 1 cyafashe ifoto ya mbere igaragaza umubumbe w’isi, hagendewe ku murongo ugenderwamo n’ukwezi (orbit around the Moon).
1970: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye imyigaragambyo ikaze yiswe Salad Bowl strike, yateguwe n’urugaga rw’Abanya-Mexique baba muri iki gihugu (Mexican American union) barangajwe imbere na César Chávez. Iyi ni imwe mu myigaragambyo ikomeye cyane yabayeho mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1990: Perezida Saddam Hussein wa Iraq yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu ari kumwe n’abantu bafashwe bugwate bo ku mugabane w’u Burayi, abo yise Western "guests", agamije gukumira intambara yo mu kigobe (Gulf War).
1990: Armenia yatangaje ko ibonye ubwigenge, nyuma yo kwiyomora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1990: U Budage bw’Uburengerazuba n’ubw’Uburasirazuba bwatangaje ko buzongera kwiyunga bigakora igihugu kimwe tariki 9 Nzeri 1990.
1994: Eugene Bullard, umwirabura umwe rukumbi watwaraga indege mu ntambara ya mbere y’isi yose yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Second Lieutenant.
1996: Osama bin Laden yashyize ahagaragara ubutumwa bwo gutangiza intambara yo kurwanya Abanyamerika aho bari hose ku butaka butagatifu.
2000: Gulf Air Flight 072 yakoreye impanuka mu kigobe cya Perse hafi ya Manama muri Bahrain, ihitana abantu 143.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1932: Houari Boumediène wabaye Perezida wa Algeria.
1981: Stephan Loboué, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1892: Deodoro da Fonseca, wabaye Perezida wa Brazil.
1997: John Kendrew, umuhanga w’umwongereza mu bijyanye n’Ibinyabuzima wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Ibitabo byasohotse
2001: Ghost Soldiers cya Hampton Sides
1983: Christine cya Stephen King
2006: Judge & Jury cya James Patterson and Andrew Gross
2000: The Greatest Generation cyanditswe na Tom Brokaw
1964: This Rough Magic cyanditswe na Mary Stewart


















TANGA IGITEKEREZO