00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 22 Ugushyingo

Yanditswe na

SHIKAMA Diocore

Kuya 22 November 2021 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 22 Ugushyingo ni umunsi wa 326 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 39 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1573: Hashinzwe Umujyi wa Brazilian muri Niterói
1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, iyabereye mu nyanja ya Pacifique, Perezida Franklin D. Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe Winston Churchill n’uwari umuyobozi w’u Bushinwa, Chiang Kai-Shek bahuriye mu Misiri mu Mujyi wa Cairo.
1943: Liban yatangaje ubwigenge (…)

1943: Liban yatangaje ubwigenge bwayo yigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa.

1974: Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasuzumye imiterere y’ishyaka rya Palestine Liberation Organization.

1975: Juan Carlos yabaye Umwami wa Espagne nyuma y’urupfu rwa Francisco Franco.

1977: Mu Bwongereza hatashywe indege y’iki gihugu hakorwa urugendo rwo kuva mu Mujyi wa London yerekeza New York City hatangizwa serivisi za Concorde zo kugendera ku muvuduko wo hejuru usumba kure uw’ijwi ibikunzwe kwitwa supersonic.

1986: Umukinnyi w’iteramakofi Mike Jackson yihanangirije bikomeye Trevor Berbick ubwo yamukubitiraga mu mukino wabahuje, ibi byatumye Tyson akora amateka yo kuba ari we mwana mu bafite ibiro biremereye wabaye champion.

1992: Dr Léon Mugesera yavugiye muri mitingi ku Kabaya ko Abatutsi bazabasubiza muri Ethiopia banyujijwe muri Nyabarongo.

1997: Mu gihugu cya Nijeriya hakozwe igitero cya bombe cyahitanye abantu barenga ijana, iki gitero cyari kigamije kwamagana amarushanwa ya Nyampinga mu rwego rw’isi (Miss World).

Angela Merkel

2005: Angela Merkel yabaye umugore wa mbere wabaye Chancellor w’u Budage.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1985: Asamoah Gyan, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ghana

1986: Oscar Pistorius, umukinnyi w’imikino ngororangingo ya Atletisme

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1963: John F.Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

2010: Jean Cione, Umunyamerika wari umukinnyi wa Baseball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages