Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1944: Ku nshuro ya mbere habaye igitero cy’Aba-Kamikaze, umutwe witwara nk’ibyihebe, icyo gihe bagabye ibitero HMAS Australia biri mu ndege y’Abayapani bitwaje ibilo 200 by’amabombe. Byabaye imvano y’ibitero bizirikanwa mu mateka nka Battle of Leyte Gulf.
1956: Umuyobozi w’inyeshyamba muri Kenya, Dedan Kimathi, yatawe muri yombi n’Ingabo z’Abongereza nk’ikimenyetso cyo gutsindwa cya kwa Mau Mau. Iri kandi ryabaye iherezo ry’ibikorwa by’Abongereza.
1967: Mu Ntambara ya Vietnam, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu bagera ku bihumbi 100 bigaragambije muri Washington DC, imyigaragamnbyo yakozwe mu mahoro bahuriye imbere y’urwibutso rwa Lincoln, yanagaragaye mu Buyapani n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba ku Mugabane w’u Burayi.
1969: Muri Somalia habaye coup d’état yatumye Siad Barre ajya ku butegetsi.
1979: Moshe Dayan yavuye muri Guverinoma ya Israel nyuma yo kutemeranya na Minisitiri w’Intebe Menachem Begin kubirebana n’ingamba zarebaga Abarabu.
1983: Hemejwe Metero nka rumwe mu ngero z’uburebure mu nama rusange ya karindwi ku birebana n’ingero z’uburemere n’uburebure.
1987: Muri Sri Lanka habaye ubwicanyi bwiswe "Jaffna hospital massacre" bukozwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Sri Linka zikomoka mu Buhinde.
Ubu bwicanyi bwahitanye abantu 70 bo mu bwoko bwa Tamil, harimo abarwayi, abaganga n’abaforomo.
1994: Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize umukono ku masezerano yo guhagarikwa ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi byari muri gahunda ya Koreya ya Ruguru.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1969: Salman bin Hamad bin Isa Al Khalifa wabaye Igikomangoma cya Bahrain.
1986: Chibuzor Chilaka, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1998: Francis W. Sargent wabaye Guverineri wa Massachusetts.
2003: Elliott Smith, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO