00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 21 Ugushyingo

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 21 November 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Tariki 21 Ugushyingo ni umunsi wa 325 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 40 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1969: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Eisuku Sato bemeranyije ko iki gihugu cyongera kugenzura ibirwa bya Okinawa by’u Buyapani ariko ntihagaragaremo ikorwa ry’ibijyanye n’ingufu za kirimbuzi.

1971: Ingabo z’u Buhinde zifashijwe n’inyeshyamba za Mukti Bahini zakubise inshuro ingabo za Pakistan mu gitero cyabereye ahitwa Garibpur.

1977: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa New Zealand, Allan Hgheet yatangaje ko indirimbo yubahiriza igihugu iba ’God Save the Queen’ ndetse igisigo cy’igihugu kikaba ’God Defend New Zealand’ cyanditswe na Thomas Bracken, umuziki ushyirwamo na John Joseph Woods. Zombi zifatwa nk’indirimbo zubahiriza iki gihugu.

1979: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pakistan byari Islamabad byagabweho igitero n’umwiyahuzi ahitana abantu bane.

2002: Umuryango w’Ubutabazi hagati y’ibihugu bituriye Atlantika ya Ruguru uzwi ku izina rya NATO/OTAN wasabye ibihugu bya Bulgaria, Estonia, Lituania, Rumania, Latvia, Slovakia na Slovenia kuba abanyamuryango bawo.

2004: Icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Ukraine cyarabaye haba imvururu nyinshi zituma atagenda neza.

2006: Rafiq Hariri wari Minisitiri w’Intebe wa Liban wari uzwiho kurwanya ubutegetsi bwa Syria yiciwe i Beirut ho muri Liban.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1984: Hope Dworaczyk azwi cyane nk’uwaje ku isonga mu bakobwa bose bagaragaye mu kinyamakuru Playboy kigaragaraza amashusho y’abagore bambaye ukuri cyangwa se utwenda duto cyane mu 2010 (2010 Playboy Playmate of the Year).

Hope Dworaczyk

1985: Nicola Silvestri, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1996: Abdus Salam, umuhanga mu bijyanye n’Ubugenge ukomoka muri Pakistan; yanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel.

2005: Alfred Anderson, umwe mu barwanye Intambara ya Mbere y’Isi yose, ukomoka muri Suède.

2006: Hassan Gouled Aptidon, wabaye Perezida wa Djibouti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .