00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 21 Nyakanga

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 21 July 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki 21 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri na gatatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
365: Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu Misiri, iyi Tsunami yari itewe n’umutingito ukarishye wari ku gipimo kingana n’umunani (8) ugendeye ku bipimo bya Richter.
Iki cyago cyahitanye abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, abandi bagera ku bihumbi bitanu bava mu byabo.
1831: Himitswe Leopold I, umwami w’u (…)

Tariki 21 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri na gatatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

365: Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu Misiri, iyi Tsunami yari itewe n’umutingito ukarishye wari ku gipimo kingana n’umunani (8) ugendeye ku bipimo bya Richter.

Iki cyago cyahitanye abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, abandi bagera ku bihumbi bitanu bava mu byabo.

1831: Himitswe Leopold I, umwami w’u Bubiligi, ni we mwami wa mbere w’u Bubiligi.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Claus Schenk Graf von Stauffenberg na bagenzi be, biciwe i Berlin, mu gihugu cy’u Budage, bashinjwa gushaka kwivugana Adolf Hitler tariki 20 Nyakanga uwo mwaka.

1960: Sirimavo Bandaranaike, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Sri Lanka, ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya mu mateka y’isi.

1977: Hatangiye intambara yamaze iminsi ine, yahuje Misiri na Libya.

1983: Bwa mbere mu mateka y’isi, hagaragaye igipimo gito cy’ubushyuhe mu buryo bukabije, ubu butita bwari ku gipimo cya -89.20 C.

2005: Ibisasu bine bya bombe byavumburiwe rimwe, mu Bwongereza mu Mujyi wa Londres, ahahurira abagenzi. Ibi bitero byateguwe nyuma y’iminsi mike hakozwe ibindi bitero by’abiyahuzi. Hakivumburwa ibi bisasu, polisi y’u Bwongereza yaje no gufata abakekwaho kuba ari bo byihebe byari byateguye ibi bitero.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1939: John Negroponte, wabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe.

1989: Chelsie Hightower, umubyinnyi wabigize umwuga ukomoka muri Leta Zunze za Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1967: Albert John Lutuli, uzwi cyane ku izina ry’Abazulu rya Mvumbi, yari umwarimu n’umunyapolitiki ukomoka muri Afurika y’Epfo, yabaye Perezida w’ishyaka rya ANC (the African National Congress), yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

2004: Edward B. Lewis, umuhanga w’umunyamerika mu bumenyi bujyanye n’uruhererekana ruba hagati y’ibinyabuzima (Genetics), dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

Bimwe mu bitabo byasohotse

2000: From Dawn To Decadence cya Jacques Barzun

1951: Joy Street cya Frances Parkinson Keyes

1980: The New York Times 60-Minute Gourmet cya Pierre Franey

2005: The Secret Man cya Bob Woodward

2006: At Risk cya Patricia Cornwell

Indirimbo zakunzwe muri Amerika

2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito

2016: Drake Featuring WizKid & Kyla - One Dance

2015: Wiz Khalifa Featuring Charlie Puth - See You Again

2014: Iggy Azalea Featuring Charli XCX - Fancy

2013: Robin Thicke - Blurred Lines

2012: Carly Rae Jepsen - Call Me Maybe

2011: LMFAO - Party Rock Anthem

2010: Katy Perry - California Gurls

2009: The Black Eyed Peas - I Gotta Feelingyoutube

2008: Katy Perry - I Kissed A Girl

2007:Rihanna - Umbrella

2006: Nelly Furtado - Promiscuous

2005: Mariah Carey - We Belong Togetheryoutube

2004: Usher - Burnyoutube

2003: Beyonce - Crazy In Love

2002: Nelly - Hot In Herre

2001: Usher - U Remind Meyoutube


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages