Tariki 21 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri na gatatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
365: Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu Misiri, iyi Tsunami yari itewe n’umutingito ukarishye wari ku gipimo kingana n’umunani (8) ugendeye ku bipimo bya Richter.
Iki cyago cyahitanye abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, abandi bagera ku bihumbi bitanu bava mu byabo.
1831: Himitswe Leopold I, umwami w’u Bubiligi, ni we mwami wa mbere w’u Bubiligi.
1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Claus Schenk Graf von Stauffenberg na bagenzi be, biciwe i Berlin, mu gihugu cy’u Budage, bashinjwa gushaka kwivugana Adolf Hitler tariki 20 Nyakanga uwo mwaka.
1960: Sirimavo Bandaranaike, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Sri Lanka, ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya mu mateka y’isi.
1977: Hatangiye intambara yamaze iminsi ine, yahuje Misiri na Libya.
1983: Bwa mbere mu mateka y’isi, hagaragaye igipimo gito cy’ubushyuhe mu buryo bukabije, ubu butita bwari ku gipimo cya -89.20 C.
2005: Ibisasu bine bya bombe byavumburiwe rimwe, mu Bwongereza mu Mujyi wa Londres, ahahurira abagenzi. Ibi bitero byateguwe nyuma y’iminsi mike hakozwe ibindi bitero by’abiyahuzi. Hakivumburwa ibi bisasu, polisi y’u Bwongereza yaje no gufata abakekwaho kuba ari bo byihebe byari byateguye ibi bitero.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1939: John Negroponte, wabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe.
1989: Chelsie Hightower, umubyinnyi wabigize umwuga ukomoka muri Leta Zunze za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1967: Albert John Lutuli, uzwi cyane ku izina ry’Abazulu rya Mvumbi, yari umwarimu n’umunyapolitiki ukomoka muri Afurika y’Epfo, yabaye Perezida w’ishyaka rya ANC (the African National Congress), yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2004: Edward B. Lewis, umuhanga w’umunyamerika mu bumenyi bujyanye n’uruhererekana ruba hagati y’ibinyabuzima (Genetics), dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Bimwe mu bitabo byasohotse
2000: From Dawn To Decadence cya Jacques Barzun
1951: Joy Street cya Frances Parkinson Keyes
1980: The New York Times 60-Minute Gourmet cya Pierre Franey
2005: The Secret Man cya Bob Woodward
2006: At Risk cya Patricia Cornwell
Indirimbo zakunzwe muri Amerika
2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito
2016: Drake Featuring WizKid & Kyla - One Dance
2015: Wiz Khalifa Featuring Charlie Puth - See You Again
2014: Iggy Azalea Featuring Charli XCX - Fancy
2013: Robin Thicke - Blurred Lines
2012: Carly Rae Jepsen - Call Me Maybe
2011: LMFAO - Party Rock Anthem
2010: Katy Perry - California Gurls
2009: The Black Eyed Peas - I Gotta Feelingyoutube
2008: Katy Perry - I Kissed A Girl
2007:Rihanna - Umbrella
2006: Nelly Furtado - Promiscuous
2005: Mariah Carey - We Belong Togetheryoutube
2004: Usher - Burnyoutube
2003: Beyonce - Crazy In Love
2002: Nelly - Hot In Herre
2001: Usher - U Remind Meyoutube


















TANGA IGITEKEREZO