Tariki 20 Ukuboza ni umunsi wa 354 mu igize umwaka, hasigaye 11 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1973: Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Admiral Luis Carrero Blanco, yivuganwe n’ibyihebe mu gitero cya bombe cyabereye mu Mujyi wa Madrid.
1977: Ibihugu bya Djibouti na Vietnam byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1989: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigabije Panama zirayigarurira hagambiriwe guhirika Manuel Noriega ku butegetsi.
1991: Urukiko rwa Missouri rwakatiye Umunya-Palestine Zein Isa n’umufasha we igihano cyo kwicwa bazira kuba bariyiciye umwana wabo w’umukobwa.
1995: Ingabo z’Umuryango za NATO/OTAN zatangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Bosnia.
1995: Indege yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa Boeng 757 yakoreye impanuka hafi y’ahitwa Cali muri Colombia, igwamo abantu bagera ku 160.
1996: Uruganda rukora mudasobwa, NeXT rwishyize hamwe na Apple zitangira gukora Mac OS X.
1999: Portugal yashyikirije u Bushinwa agace yari yarakolonije ka Macau kari hafi ya Hong Kong.
2004: Habaye ubujura bwo kwiba banki, aho umujura yibye akayabo k’amayero agera kuri miliyoni 26, ku cyicaro gikuru cya Northern Bank mu Bwongereza iri ahitwa Belfast muri Ireland. Ni bumwe mu bujura bukomeye bwibasiye amabanki y’Abongereza butazibagirana vuba.
2007: Ni bwo Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II abaye umuntu ushaje umaze kuyobora iki gihugu asimbuye Victoria wari ufite agahigo ko kuyobora ashaje, dore ko yatabarutse afite imyaka igera kuri 81 n’amezi arenga 7.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1982: David Cook, umuhanzi w’indirimbo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe ku bagaragara ku rutonde rw’abantu bigeze guhabwa American Idol.
1986: Anoop Desai, umuhanzi w’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1998: Alan Lloyd Hodgkin, Umwongereza wari umuhanga mu buvuzi bw’amenyo biri mu byatumye ahabwa igihembo cyitiriwe Nobel.
2001: Léopold Sédar Senghor, umunyapolitiki ukomeye mu mateka y’Umugabane wa Afurika. Afatwa nk’imwe mu ntwari z’uyu mugabane zarwanyije ubukoloni, by’umwihariko mu gihugu cye akomokamo cya Sénégal.

TANGA IGITEKEREZO