00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 2 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 08:07
Yasuwe :

Tariki 2 Ukuboza ni umunsi wa 336 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 29 uyu mwaka ukagera ku musozo. Ku rwego mpuzamahanga, wizihizwa nk’umunsi mukuru wo kurwanya ubucakara.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1594: Hatabarutse Gerhard Kremer bitaga Mercator, Umuhanga cyane mu Mibare n’Ubumenyi bw’Isi. Ni we washushanyije ikarita y’imirongo yitwa latitudes, longitudes, méridiens na parallèles.

1854: Mu rwego rwo kwirinda intambara kandi bagaharanira gutsinda abazabatera bose, ibihugu bya Autriche, u Bwongereza n’u Bufaransa byasinyanye amasezerano yo gutabarana no kwirinda ubushotoranyi.

1906: Ni bwo havutse Peter Carl Goldmark wavumbuye disk ifite ubwizenguruke 33. Ni na we wakoze televiziyo ya mbere igaragaza amashusho mu mabara.

1908: Ni bwo Nord Alexis Perezida wa Haiti yakuwe ku butegetsi n’inkubiri y’impinduramatwara. Mu rwego rwo guhunga umujinya w’abaturage, yakijije amagara ye ahungira mu bwato bw’Abafaransa bwari bukambitse hafi aho.

1942: I Stagg Field muri Chicago ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika babonye ibimenyetso bya mbere bitanga icyizere ko bombe atomique yahangwaga izashoboka. Iki gisasu cyakozwe mu gihe cy’imyaka isaga itatu ni kimwe mu byakoze ibara mu Buyapani mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

1968: Bwabaye ubwa mbere Umuryango w’Abibumbye utangaza ku mugaragaro ko wamaganye ivanguramoko n’irondaruhu byakorwaga muri Afurika y’Epfo.

1969: Inkongi y’umuriro yadutse mu kigo gicumbikirwamo abasheshe akanguhe ahitwa Notre-Dame du Lac muri Canada, 37 bahasiga ubuzima.

1969: Ni bwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 747 yamuritswe ku mugaragaro.

2004: Urukiko rw’Ubujurire rw’i Santiago muri Argentine rwakuyeho ubudahangarwa bwari bufitwe na General Augusto Pinochet wigeze kuba Perezida, bityo atangira gukurikiranwa ku byaha yakoze mu 1974.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1985: Dorell Wright, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1990: Hikaru Yaotome, umuririmbyi w’Umuyapani.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2008: Odetta, umuhanzi wo muri Amerika.

2009: Maggie Jones, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .