Bimwe mu byaranze uyu munsi
1946: Ibihugu bya Afghanistan, Iceland na Suède byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1954: Igikomangoma Rainier III cya Monaco yamuritse televiziyo yigenga ya mbere ku Mugabane w’u Burayi, iyi ni iyitwa Télé Monte-Carlo.
1967: Bwa mbere mu mateka hamuritswe televiziyo y’ubucuruzi itari iya Leta ifite ikoranabuhanga rya wireless yiswe TVB, yashingiwe muri Hong-Kong.
1969: Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure, Pete Conrad na Alan Bean bari mu cyogajuru Apollo 12 bakandagije ibirenge byabo ku kwezi ahiswe ’Oceanus Procellarum’, baba abantu ba kane bashoboye kuhagera.
1969: Icyamamare mu mupira w’amaguru Edson Arantès do Nascimento uzwi cyane ku izina ry’akabyiniriro ka Péle, uyu munsi ni bwo yatsinze igitego cye cy’igihumbi.
Uyu mugabo wakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil, afite amateka menshi kandi yihariye arimo kuba ari we mukinnyi rukumbi kugeza ubu wakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi ikipe ye igatwara igikombe inshuro eshatu ayikinira.
1977: Anwar al Sadat wari Perezida wa Misiri yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wo mu bihugu by’Abarabu wakoreye uruzinduko rw’akazi muri Israel. Icyo gihe yahuriye na Minisitiri w’Intebe Menachem Begin i Yeruzalemu baganira ku kibazo cy’imidugudu y’Abayahudi yubatse ku butaka bw’Abarabu.
1985: Mu ntambara y’ubutita, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yahuriye i Geneva n’umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev ku nshuro ya mbere.
1996: Lt Gen Maurice Baril wa Canada yageze muri Congo-Kinshasa agiye kuyobora ishyirwaho ry’igisirikare gihuriyemo n’impande zinyuranye mu gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1962: Sean Parnell yabaye Guverineri wa Alaska.
1985: Chris Eagles, Umwongereza ukomoka mu Bwongereza.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: John Robert Vane, umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi bwitwa ’pharmacology’ ukomoka mu Bwongereza, yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2007: Mike Gregory, Umwongereza wamamaye akina Rugby.



















TANGA IGITEKEREZO