Tariki ya 18 Werurwe ni umunsi wa 77 w’uyu mwaka usigaje indi 278 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
1438: Albert II w’i Hasburg yabaye umwami w’abami w’i Roma.
1608: Susenyos yambitse ikamba ryo kuba umwami w’abami wa Ethiopia.
1913: Umwami w’u Bugiriki, George I yiciwe mu Mujyi wigenga wa Thessaloniki.
1937: Igisasu cyaturikije ishuri riba muri London (The New London School), cyishe abantu ibihumbi bitatu byiganjemo abana benshi.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi, indwanyi 1250 zateye Umujyi wa Berlin.
1996: Inkongi y’umuriro yabereye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Quezon, hapfiriyemo Abanyaphilippine 162.
1970: Lon Nol yahiritse ku butegetsi igikomongoma Norodom Shanouk bw’i Cambodia.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1963: Vanessa L. Williams, yari nyampinga wa Amerika, umukinnyi w’amafilime akaba n’umuririmbyikazi.
1496: Mary Tudor, Umukobwa wa Henry VII umwami w’u Bwongereza, akaba n’umugore wa Louis XII umwami w’u Bufaransa.
1978: Brian Scalabrine, Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1227: Honorius III, umu Papa.
1999: Elisabeth Huckaby, Umwarimukazi w’Umunyamerika.
2009: Natasha Richardson, Umukinnyi w’amafilime w’umwongerezakazi.


















TANGA IGITEKEREZO