Tariki 17 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Tariki 17 ni umunsi wa 351 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 14 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1718: Ubwami bw’Abongereza bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero ku gihugu cya Espagne.
1907: Uwitwa Ugyen Wangchuck yambitswe ikamba ryo kuyobora ubwami bwa Bhutan.
1928: Impirimbanyi z’impinduramatwara mu gihugu cy’u Buhinde, Bhagat Singh, Sukhdev Thapar n’uwitwa Shivaram Rajguru bivuganye umwe mu bapolisi bakuru bo mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Lala Lajpat Rai, (...)

Tariki 17 ni umunsi wa 351 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 14 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1718: Ubwami bw’Abongereza bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero ku gihugu cya Espagne.

1907: Uwitwa Ugyen Wangchuck yambitswe ikamba ryo kuyobora ubwami bwa Bhutan.

1928: Impirimbanyi z’impinduramatwara mu gihugu cy’u Buhinde, Bhagat Singh, Sukhdev Thapar n’uwitwa Shivaram Rajguru bivuganye umwe mu bapolisi bakuru bo mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Lala Lajpat Rai, bamwivuganye bamusanze ahitwa Lahore, muri Punjab. Nyuma y’imyaka itatu aba bose bahanishijwe kwicwa mu mwaka w’1931.

1957: Mu gihugu cy’u Budage habereye impanuka y’indege, ihitana abantu bagera 32 barimo abakozi bayo ndetse n’abagenzi bagera 20.

1967: Uwari Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Australia Harold Holt, ubwo yari ari kogera ahitwa Portsea, kuri Victoria yaje kuburirwa irengero.

1989: Uwitwa Fernando Collor de Mello yatsinze uwitwa Luiz Inácio Lula da Silva mu matoro yo guhatanira kuyobora igihugu cya Brazil. Ibi byabaye amateka kuko bwari bwa mbere habayeho Perezida w’Umudemokarate mu myaka igera 30.

Fernando Collor de Mello

2002: Hatangiye intambara ya kabiri ifatwa nk’intambara y’abaturage ikomeye mu gihugu cya Congo, iyi yabaye imvano yo kugaruka mu bwumvikane no kugana inzira y’amahoro cyane ko byajyanye n’ishyirwaho rya guverinoma ikora mu buryo bw’agateganyo hagamijwe gutegura amatora.

2009: Ubwato bunini bwitwa MV Danny F II bwo mu gihugu cya Labano bwakoze impanuka isiga ihitanye abantu bagera kuri 44 ndetse n’nyamaswa zirenga ibihumbi 28 zinyuranye.

2010: Nyuma yo kwitegereza imyigaragambyo y’abaturage yari yakwiye mu gihugu cya Tunisia ndetse n’ibindi bihugu by’Abarabu, byatumye Mohamed Bouazizi yitwika.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1977: Umurusiya witwa Oxana Fedorova, yigeze kuba nyampinga mu rwego rw’isi mu mwaka wa 2002.

Oxana Fedorova

1982: Stephane Lasme, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Gabon.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2005: Jack Andersonari wari Umunyamakuru wo muri Amerika.

2010: Captain Beefheart, umuhanzi w’umuziki wo muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .