Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1882: Hashinzwe Kaminuza ya Punjab mu Buhinde, nyuma agace irimo kahindutse Uburengerazuba bwa Pakistan.
1943: Imfungwa z’Abayahudi zari zifungiwe n’Abanazi mu Nkambi ya Sobibor muri Pologne zarigaragambije, zihitana abarinzi bagera kuri 11, zinakomeretsa abandi batari bake.
Mu mfungwa zigera kuri 600 zari muri nkambi, kimwe cya kabiri cyazo zashoboye gucika ndetse ku bw’amahirwe 50 muri zo zirokoka Jenoside yakorewe Abayahudi.
1952: Mu Ntambara ya Koreya, Umuryango w’Abibumbye n’ingabo za Koreya y’Epfo batangije igikorwa cyiswe Operation Showdown kigamijwe kurwanya u Bushinwa mu gitero cya gisirikare cyabereye ahitwa Iron Triangle.
1968: Jim Hines wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umugabo wa mbere waciye agahigo ko kwiruka metero 100 mu gihe kigufi kitagera ku masegonda 10, kuko muri aya marushanwa y’imikino ngororangingo yari yabereye muri Mexico yashoboye kwiruka metero 100 mu gihe kitarenze amasegonda 9,95.
1973: Muri Thailand habaye imyigaragambyo ikozwe n’abanyeshuri binubira ndetse bamagana ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Thanom.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 100, yaguyemo abantu 77 abandi bagera kuri 857 barakomereka bikomeye.
1981: Visi Perezida Hosni Mubarak yatorewe kuba Perezida wa Misiri nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Anwar al Sadat yishwe.
1982: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan, yatangije intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
1994: Uwari umuyobozi wa Palestine, Yasser Arafat, Minisitiri w’Intebe wa Israel Yitzhak Rabin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Shimon Peres bashyikirijwe Igihembo cyitiriwe Nobel bitewe n’ibyo bakoze bikomeye mu masezerano y’i Oslo ajyanye n’ishyirwaho rya Guverinoma ya Palestine.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1890: Dwight D. Eisenhower, wabaje Jenerali mu Ngabo za Amerika, yabaye kandi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1930: Joseph-Désiré Mobutu: Wayoboye RDC kikitwa Zaïre kuva mu 1965 kugeza mu 1997. Amazina ye nyakuri ni Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga. Yitirirwaga kuba ’indwanyi igenda ikusanya intsinzi ubutitsa aho ivuye ihasiga umuriro’. Utundi tubyiniriro ni Umuyobozi mukuru w’impinduramatwara na Maréchal wa Zaïre.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1999: Julius Nyerere, Umunyapolitiki w’imena muri Tanzania.
2003: Patrick Dalzel-Job, umusirikare wo mu Bwongereza wagize uruhare rukomeye mu gutuma hakorwa filimi izwi cyane nka James Bond.
TANGA IGITEKEREZO