00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 12 Nzeri

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 12 Nzeri 2022 saa 06:09
Yasuwe :

Tariki 12 Nzeri ni umunsi wa 256 mu igize umwaka, hasigaye 109 ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Apollinaire Franco.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1919: Adolf Hitler yinjiye mu Ishyaka German Workers Party.

1943: Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Benito Mussolini, umunyagitugu wayoboye u Butaliyani yarabohojwe akuwe aho yari yafatiwe muri Gran Sassi ahitwa Abruzzi, arokowe n’Ingabo z’Abadage zari ziyobowe n’uwitwa Otto Skorzeny.

1974: Umwami w’Abami wa Ethiopia, Haile Selassie I, wataziriwe Messiah kubera kugirwa umukuru w’icyubahiro w’inyurabwenge ya Rastafari movement yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari mu cyitwa Derg, bityo barangiza ingoma ya cyami muri icyo gihugu yari imaze imyaka 585.

Haile Selassie I

1974: Hashinzwe Juventude Africana Amilcar Cabral, itsinda ry’urubyiruko ruharanira demokarasi ryashingiwe muri Guinea Bissau.

1977: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwahitanye uwitwa Stephen Biko warwanyaga ivangura rishingiye ku ruhu.

Stephen Biko

1979: Indonesie yibasiwe n’umutingito ukomeye wari ku gipimo kingana na 8,1 ugendeye ku ngero za Richter.

1980: Muri Turukiya habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’igisirikare.

1999: Guverinoma ya Indonesia yatangaje ko igiye gutanga ingabo zizabungabunga amahoro mu gihugu cya Timor y’Iburasirazuba.

2003: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuriyeho ibihano Libya nyuma y’uko yemeye gutanga impozamarira ku miryango y’inzirakarengane zishwe mu 1988 zari mu ndege yitwa Pan Am Flight 103.

2003: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahitanye abayobozi bakuru ba Polisi ya Iraq bitewe no kubibeshyaho, aba bose biciwe ahitwa Fallujah.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1897: Irene Joliot-Curie, umunyabutabire w’Umufaransa wanabirewe Igihembo cyitiriwe Nobel. Uyu ni umukobwa wa Marie Skłodowska-Curie na Pierre Curie, akaba ari umugore wa Frédéric Joliot-Curie.

1980: Yao Ming, umukinnyi wa Basketball ukomoka mu Bushinwa.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1996: Ernesto Geisel, wabaye Perezida wa Brazil.

2000: Konrad Kujau, umudage uzwi cyane mu mateka y’iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .