Bimwe mu byaranze uyu munsi
1866: Mu Bwongereza hashinzwe itsinda rishinzwe iby’ikirere ryitwa Royal Aeronautical Society.
1959: Muri Espagne havumbuwe ubuvumo bunini buherereye ahitwa Nerja.
1962: Mu Ntambara ya Vietnam, hatangiye igikorwa cya gisirikare cy’Ingabo z’Abanyamerika cyiswe ’Operation Chopper’, ni cyo cyaje ku ikubitiro muri iyi ntambara.
1964: Muri Leta ya Zanzibar hatangiye impinduramatwara y’inyeshyamba zigometse ku butegetsi, Zanzibar iba ibaye Repubulika.
1970: Muri Nigeria hafashwe agace ka Biafra kari karananiranye, bihita biba iherezo ry’intambara ya gisivili yahaberaga.
1976: Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi kafashe umwanzuro wemerera PLO (Palestine Liberation Organization) kwitabira inama y’umutekano ariko ntijya mu batora bafata imyanzuro.
1991: Mu Ntambara yo mu Kigobe, Inteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare mu gukura Irak muri Kuwait.
1998: Ibihugu 19 byo ku Mugabane w’u Burayi byemeye umwanzuro uhakana itubura ry’ingirangingo ku muntu (human cloning.)
2001: Muri California hafunguwe ku mugaragaro Downtown Disney, ahagurirwa ibintu binyuranye bijyanye n’imyidagaduro.
2004: Ubwato bwa mbere bunini ku Isi buzwi nka Ocean Liner bwakoze urugendo rwabwo rwa nyuma.
2010: Haiti yibasiwe bikomeye n’umutingito wahitanye abantu babarirwa mu bihumbi birenga 316 ndetse usenya bidasubirwaho Umujyi wa Port-au-Prince.

Bamwe mu bavutse uyu munsi
1985: Yohana Cobo, umukinnyi wa filime ukomoka muri Espagne.
1985: Artem Milevskiy, Umunya-Ukraine wakinnye umupira w’amaguru.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2009: Claude Berri, Umufaransa wakoraga ibijyanye no kuyobora amafilimi.
Ibitabo byasohotse
2004: Safe Harbour cyanditswe na Danielle Steel
2007: I Like You cya Amy Sedaris.
1993: Mexico cya James A. Michener.
1968: The Confessions of Nat Turner.
1995: In the Kitchen With Rosie cya Rosie Dale.
TANGA IGITEKEREZO