Tariki 10 Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itanu n’ine mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 111 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Apelle na Aubert.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1823: Simón Bolívar yabaye Perezida wa Peru.
1989: Elisabeth (Sissi), umugore w’umwami w’abami wa Austriche yishwe n’uwitwa Luigi Lucheni.
1939: Mu ntambara ya Kabiri y’isi yose, Canada yatangaje ko igiye kugaba ibitero ku Banazi bo mu Budage, nyuma yo kwiyunga n’u Bufaransa, u Bwongereza, New Zelande ndetse na Australia.
1963: Abanyeshuri bagera kuri 20 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika bemerewe kujya kwiga mu mashuri ya Leta muri Alabama.
1967: Abaturage ba Gibraltar bahisemo gutora ko bakomeza kugengwa n’u Bwongereza aho kuba kimwe mu bice by’u Budage.
1972: Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere batsinzwe umukino w’amaboko wa basketball ubwo bahanganaga n’ikipe ya Basketball bari mu gihugu cy’u Budage mu Mujyi wa Munich.
1974: Guinea-Bissau yabonye ubwigenge bwayo yibohora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.
1990: Bazilika yitwa Basilique Notre-Dame de La Paix yubatse i Yamoussoukro mu gihugu cya Côte d’Ivoire ari nayo Nyubako ya Kiliziya nini cyane ku mugabane w’Afurika yahawe umugisha na Papa Jean-Paul II.

2002: Nyuma y’imyaka irindwi ari mu buhungiro, Nawaz Sharif wahoze ari Minisitiri w’intebe wa guverinoma ya Pakistan yagarutse mu gihugu cye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1887: Giovanni Gronchi yabaye Perezida w’u Butaliyani.
1973: Ferdinand Coly, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Senegal.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1983: B. J. Vorster, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
2000: Zaib-un-Nissa Hamidullah, umunyamakuru n’umwanditsi wo mu gihugu cya Pakistan.
TANGA IGITEKEREZO