Tariki ya Mbere Ukuboza ni umunsi wa 335 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 30 uyu mwaka ukagera ku musozo. By’umwihariko, uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1185: Himitswe Papa Urbain III.
1271: Hatowe Papa Grégoire X.
1640: Nibwo Portugal yabonye ubwigenge bwayo. Yakolonizwaga na Espagne.
1774: Nyuma y’agatotsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, Amerika yiyemeje gukoma mu nkokora ibicuruzwa byose byo mu Bwongereza n’ibihakorerwa.
1887: U Bushinwa bweguriye Portugal ubutaka bw’intara ya Macao.
1900: Nibwo mu Bufaransa abagore bahawe uburenganzira bwo kuba bakora umurimo wo kunganira abntu mu nkiko (Lawyers).
1916: Nibwo i Tamanrasset, hiciwe Padiri Charles de Foucauld, wari umumisiyoneri n’umuvumbuzi w’ubutaka budatuwe. Yari yaravutse mu 1855.
1923: Umutingito ukomeye washegeshe Tokyo, umurwa mukuru w’u Buyapani, hapfa abantu 140.000.
1923: Havutse Maurice de Bévère bita Morris, uzwiho kuba ari we wahanze Lucky Luke.

1925: U Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Bubiligi n’u Butaliyani byasinyanye amasezerano yo kubumbatira amahoro ahoraho mu Burayi, buri gihugu muri ibi kikirinda gushoza intambara ku kindi. Ntibyabujije intambara ya kabiri yose kubaho.
1959: Nibwo Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo yahoze yitwa Congo Mbiligi.

1959: Uwo munsi ni na bwo Moise Tschombé yigaruriye Intara ya Katanga aba umuyobozi wayo, kandi atangira guharanira ko yakwigenga.
1964: Ibihugu Zambia, Malawi na Malte byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1981: Indege DC-9 ya Kompanyi Inex-Adria yasandariye mu kirere cya Koreya y’Epfo ihitana abantu 180.
1987: Hatabarutse Eyenga Moseka wari umuririmbyikazi ukomeye ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
1989: I Vatican, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yongeye kwakira umwe mu bafatwa nk’ibihangange byo ku Isi, Perezida Mikhaïl Gorbatchev.

1990: Idriss Déby Itno yafashe ubutegetsi muri Tchad, Perezida Hissein Habré ahita ahunga igihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1982: Christos Kalantzis, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bugereki.
1982: Lloyd Doyley, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamamaye cyane mu gihugu cy’u Bwongereza, ari nacyo gihugu cy’amavuko cye.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2002: Pierre Peugeot, Perezida w’inama y’ubugenzuzi y’uruganda rukomeye rukora imodoka zo mu bwoko bwa Peugeot.
2004: Igikomangoma cy’u Buholandi cyitwa Bernhard.
Filime wareba
2022: Smiley yayobowe na Tamara Tana
2021: Aranyak: Yayobowe na A.K.Bir
2021: Welcome to Earth yayobowe na Michael Mongillo
2018: The Griddle House yayobowe na Paul Tomborello
2016: Fences: Yayobowe na Denzel Washington
TANGA IGITEKEREZO