00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 9 Gicurasi

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 9 May 2023 saa 07:15
Yasuwe :

Tariki ya 9 Gicurasi ni umunsi wa 130 w’umwaka ku ndangabihe ya Gregoire, harabura iminsi 236 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

328: Athanase w’i Alexandrie yabaye Musenyeri w’Umujyi wa Alexandrie.

1092: Katederali y’i Lincoln yaratashywe.

1927: Inteko yo muri Australie yarateranye bwa mbere.

1936: U Butaliyani bwifatanyije na Ethiopia nyuma y’uko ku wa 5 Gicurasi, Addis Ababa iba Umujyi Mukuru.

1949: Rainier III ukomoka muri Monaco yabaye Igikomangoma.

1958: Umubano w’u Bushinwa n’u Buyapani warasenywe.

1960: Muri Amerika, ubucuruzi bw’ibinini bituma udasama bwaratangiye.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1883: Jose Ortega Y Gasset, umuhanga mu by’imitekerereze (Philosophe) akaba n’umunyapolitiki wamenyekanye muri Espagne.

1982: Rachel Boston, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerikakazi.

1983: Leandro Rinaudo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umutaliyani.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

2001: Marie Cardinal, umwanditsi w’Umufaransakazi.

2011: Wouter Weylandt, ukora amarushanwa y’amagare w’Umubiligi.

2004: Brenda Fassie, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages