Tariki ya 7 Ukuboza ni umunsi wa 341 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 24 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1787 : Leta ya Delaware yabaye iya mbere yemeje bidasubirwaho Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1917: Mu ntambara ya mbere y’Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije urugamba kuri Autriche na Hongrie
1932 : Albert Einstein ufatwa nk’umuhanga wa mbere wabayeho mu bya siyansi n’ubugenge yahawe Visa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1982 : Muri Leta ya Texas muri Amerika, Charles Brooks yabaye umuntu wa mbere ukatiwe urwo gupfa atewe imiti.
2011 : Prof. Anastase Shyaka yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere naho Fatuma Ndangiza agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi no guteza imbere imiyoborere myiza.
2011 : Murangwa Yusufu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
2017 : Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Australie yashyizeho itegeko ryemerera abahuje igitsina gushyingiranwa.
Abavutse
1980: John Terry, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru w’igihangange nka myugariro mu ikipe ya Chelsea no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

1993: Rahama Sadau, umukobwa w’umunya-Nigeria wabaye ikirangirire mu gukina filimi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1254: Papa Innocent IV, wabaye umushumba wa Kiliziya Gtulika mu kinyejana cya 13.
2019: Ron Saunders, umukinnyi w’umwongereza w’umupira w’amaguru wakiniye ikipe ya Everton.
Ibitabo
2015: The Crossing cya Michael Connelly
2002: Table For Two cya Nora Roberts
1986: A Taste For Death cya P. D. James
1997: Wobegon Boy cya Garrison Keillor
2004: American Soldier cya Tommy Franks with Malcolm McConnel
TANGA IGITEKEREZO