Tariki 3 Kanama ni umunsi wa magana abiri na cumi na gatandatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’icyenda uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1492: Abayahudi bari batuye muri Espagne birukanwe n’ubwami Gatolika bwaho.
1852: Hatangiye amarushanwa yo gusiganwa mu bwato, kuva hagati ya Yale na Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1934: Adolf Hitler yabaye umuyobozi w’ikirenga w’u Budage, ibi yabigezeho nyuma yo kuba Perezida na Chancelier w’iki gihugu icyarimwe.
1936: Jesse Owens, ikirangirire mu mikino yo gusiganwa ku maguru, by’umwihariko mu cyiciro cy’abasiganwa mu ntera ireshya n’ibilometero ijana. Yigaragaje cyane mu mikino ngororangingo yabereye mu Budage, mu Mujyi wa Berlin yabaye muri uwo mwaka.
1949: Hashinzwe ishyirahamwe ry’umukino wa basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa National Basketball Association.
1959: Niger yabonye ubwigenge bwayo, yibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abafaransa.
1975: Indege ya Boeing 707 yakoreye impanuka mu misozi iri hafi ya Agadir muri Maroc, ihitana abantu ijana na mirongo inani n’umunani.
1977: Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kumva ibijyanye n’umushinga uzwi ku izina rya MK-ULTRA, watangijwe n’ikigo cy’iperereza cy’iki gihugu CIA, igamije kugenzura imitwe (hashingiwe ku myitwarire) ya benshi mu bakoraga igisirikare. Nyamara uyu mushinga wakozwe mu buryo budakurikije amategeko.
1997: Muri Algeria, ahitwa Oued El-Had na Mezouara habereye igitero cy’ubwicanyi abagera ku ijana na cumi na batandatu barapfa, abagera kuri mirongo ine baguye mu gace ka Oued El-Had abandi mirongo irindwi na batandatu bapfira Mezouara.
2004: Hongeye kugaragazwa ishusho izwi nka Statue of Liberty muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero cyibasiye iki gihugu tariki 11 Nzeri.

Bamwe mu bavutse uyu munsi
1916: José Manuel Moreno, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.
1923: Shenouda III of Alexandria, yari umuyobozi mukuru mu idini rya gikirisitu mu gice kizwi cyane nka Orthodox mu gihugu cya Misiri.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1527: Scaramuccia Trivulzio, Cardinali wo mu Butaliyani.
1977: Makarios III, yabaye Musenyeri ndetse aba na Perezida wa mbere wa Cyprus.
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe muri Amerika
2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito
2013: Robin Thicke - Blurred Lines
2008: Katy Perry - I Kissed A Girl
2001: Destiny’s Child - Bootyliciousyoutube
1995: TLC - Waterfallsyoutube
1990: Mariah Carey - Vision Of Love
1985: Tears For Fears - Shout
1979: Donna Summer - Bad Girls
1975: Eagles - One Of These Nights
1968:The Doors - Hello, I Love You
1959: Paul Anka - Lonely Boy
Bimwe mu bitabo byakunzwe
1995:The Rainmaker cyanditswe na John Grisham
1991: Boss Of Bosses cya Joseph F. O’Brien and Andris Kurins
1950:The Stubborn Heart cya Frank G. Slaughter
1985:Family Album cya Danielle Steel
1953:The Rommel Papers cya B.H. Liddell Hart
TANGA IGITEKEREZO