00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 21 Gicurasi 2022

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 21 May 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Tariki 21 Gicurasi ni umunsi wa 141 mu igize umwaka, hasigaye 224 ukagera ku musozo ku bantu bakoresha ingengabihe ya Gregoire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

879: Papa Yohani VIII yahaye umugisha Igikomangoma Branimir cyo muri Croatia ndetse n’abaturage b’iki gihugu.

Ibi byatumye byafashwe ku rwego mpuzamahanga Croatia ifatwa nka Leta yigenga.

996: Ku myaka 16 y’amavuko, Otto III yambitswe ikamba ry’Ubwami bw’Abami wa Roma ntagatifu.

1851: Muri Colombia, igihugu giherereye mu Majyepfo y’Umugabane wa Amerika hahagaritswe burundu igikorwa cy’ubucuruzi bw’abacakara.

1881: Umuryango wa Croix-Rouge watangijwe bwa mbere ibikorwa byawo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muryango udaharanira inyungu watangijwe ku mugaragaro muri Amerika tariki 21 Gicurasi 1881, utangizwa na Clara Barton, icyicaro cyawo agishyira i Washington, hagati aho hari harakozwe inama igamije kuwutangiza iyobowe n’uyu Clara Barton tariki 12 Gicurasi 1881 yabereye mu rugo rwa Sen. Omar D. Conger yitabirwa n’abantu 15; Barton yaje no kuba Perezida wa mbere wayoboye uyu muryango.

1990: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Yemen yemeye kwihuriza hamwe na Yemen y’Amajyaruguru byose bikora igihugu kimwe cyiswe Repubulika ya Yemen.

Yemen y’Amajyaruguru ni imvugo yakoreshwaga kuva mu 1962 kugera 1990 bashaka kuvuga Repubulika y’Abarabu ya Yemen.

1991: Mengistu Haile Mariam, wari Perezida wa Ethiopia yahunze igihugu cye, biba imvano ya kurangira kw’intambara ya gisivile yo muri iki gihugu.

Uyu mugabo yayoboye Ethiopia kuva mu 1987 kugera mu 1991, ahunga igihugu mu 1991 yerekeza muri Zimbabwe, bihita biba intandaro y’intambara ya gisivile yari yaratangiye tariki 12 Nzeri 1974 iturutse kuri Coup d’etat yakorewe Umwami w’Abami Haile Salassie ikozwe n’agatsiko k’aba-marxists (Marxist Derg).

2003: Umutingito ukaze wibasiye Amajyaruguru ya Algeria, ukaba warahitanye abantu bagera ku 2000.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1936: Günter Blobel, Umudage w’umuhanga mu Binyabuzima, wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel.

1944: Mary Robinson, wabaye Perezida wa Ireland.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1991: Rajiv Ghandi, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.

Rajiv Ratna Gandhi, umuhungu wa Indira na Feroze Gandhi, yavutse tariki 20 Kanama 1944 atabaruka iyi tariki mu 1944, yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu wayoboye u Buhinde kuva mu 1984 kugera mu 1989 akaba yaragiye kuri uyu mwanya nyuma y’uko nyina yishwe uretse ko
na we yaje kwicwa kuri iyi tariki.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere ufite imyaka mike muri iki gihugu, akaba yari afite 40.

2006: William Marvian Billy Walker, yabaye umuhanzi w’indirimbo mu Njyana ya Country akaba n’umucuranzi mwiza wa gitari. Azwi cyane mu ndirimbo yise (I’d Like to Be In) Charlie’s Shoes."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .