Taliki ya 01 Ukuboza buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
Bimwe mu byibukwa kuwa 01 Ukuboza mu mateka
1185 : Himitswe Papa Urbain III
1271 : Hatowe Papa Grégoire X
1640 : Nibwo Portugal yabonye ubwigenge bwayo. Yakoronizwaga na Espagne.
1774 : Nyuma y’agatotsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amrika n’Ubwongereza, USA biyemeje gukoma mu nkokora ibicuruzwa byose byo mu Bwongereza n’ibihakorerwa
1887 :Ubushinwa bwahaye Portugal ubutaka bw’intara ya Macao
1900 : Nibwo mu Bufaransa abagore bahawe uburenganzira bwo kuba bakora umurimo wo kunganira mu nkiko (Avocats, Lawyers)
1916 : Nibwo i Tamanrasset, hiciwe Padiri Charles de Foucauld, wari umumisiyoneri n’umuvumbuzi w’ubutaka budatuwe. Yari yaravutse mu mwaka w’1855
1923 : Umutingito ukomeye washegeshe Tokyo, Umurwa mukuru w’Ubuyapani, hapfa abantu 140 000
1923 :Havutse Maurice de Bévère, bita Morris, uzwiho kuba ari we wahanze Lucky Luke
1925 : Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ububiligi n’Ubutaliyani, byasinyanye amasezerano yo kubumbatira amahoro ahoraho mu Burayi, buri gihugu muri ibi kikirinda gushoza intambara ku kindi. Ntibyabujije intambara ya kabiri yose kubaho
1959 : Nibwo Patrice Lumumba yabaye Ministre w’intebe wa Kongo yahoze yitwa Kongo Mbiligi
1959 : Uwo munsi ni nabwo Tschombé yigaruriye intara ya Katanga aba Umuyobozi wayo, kandi atangira guharanira ko yakwigenga
1964 : Ibihugu Zambia, Malawi na Malte byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye
1981 : Indege DC-9 ya Kompanyi Inex-Adria yasandariye mu kirere cya Koreya y’Epfo ihitana abantu 180
1987 : Hatabarutse Eyenga Moseka, wari umuririmbyikazi ukomeye cuyane, w’umuzayirwazi. (ukomoka muri Repubulika Iharanioaea Demukrasi ya Kongo
1989 : i Vatican, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yongeye kwakira umwe mu bafatwa nk’ibihangange by’isi, Perezida Mikhaïl Gorbatchev
Ubwo Papa John Paul II yahuraga na Micahil Gorbatchev
1990 : Muri Tchad, Idriss Déby Itno yafashe ubutegetsi, Perezida Hissein Habré ahita ahunga igihugu.
2002 : Hatabarutse Pierre Peugeot, Perezida w’inama y’Ubugenzuzi y’Uruganda rukomeye rukora imodoka zo mu bwoko bwa Peugeot.
TANGA IGITEKEREZO