00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Utashye usize uvuze ukuri - Dr Bizimana kuri Papa Francis washyinguwe

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 26 April 2025 saa 06:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Papa Francis yatabarutse gitwari, ashyize ukuri ahagaragara kw’amateka y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

Dr Bizimana yavuze Papa Francis azibukirwa ku cyemezo cy’amateka cyo mu itangazo ryo ku wa 20 Werurwe 2017 aho yemeye uruhare rwa Kiliziya n’Abihayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabisabira imbabazi ubwe no mu izina rya Vatican n’irya Kiliziya.

Yavuze ko icyo cyemezo cyatumye ibintu byinshi bishyirwaho umucyo ndetse bikuraho urujijo rwari rumaze imyaka myinshi mu Banyarwanda dore ko nta hantu na hamwe Kiliziya yari yarigeze ivuga yeruye uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Bizimana yavuze ko icyo cyemezo cyahinduye byinshi birimo kugaragaza ku nshuro ya mbere ukuri ku ruhare rw’Abapadiri, Abafurere, Ababikira bikavugwa ku mugaragaro, bikanasabirwa imbabazi na Papa ubwe.

Ati “Hakurwaho urujijo ku muco wo kudahana no kutamagana amakosa n’ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yayo igihe yategurwaga kuva mu 1990 hitwajwe umwambaro w’idini.”

Dr Bizimana yakomeje avuga ko kuba Papa yareruye akavuga uruhare rw’Abihayimana ari ikintu kiremereye gisobanuye byinshi ku mpamvu nyinshi zitandukanye zirimo kuba Kiliziya n’ibigo by’abihayimana birenga 100 byariciwemo Abatutsi.

Yatanze ingero z’Abapadiri, Ababikira n’Abafurere benshi bahamijwe Jenoside mu nkiko z’amahanga n’iz’u Rwanda barimo Padiri Athanase Seromba, Emmanuel Rukundo, Joseph Ndagijimana, Laurent Ndagijimana, Aimé Mategeko, Laurent Ntimugura, Thaddée Rusingizandekwe, Adalbert Nemeyimana, Édouard Nturiye na Denis Sekamana.

Harimo abandi nka Sr Gertrude, Sr Kizito, Sr Celine Bamporiki, Theopista Mukakibibi, Bernadette Mukarusine, Bénédicte Mukanyangezi…Abafurere nka Jean Bosco Uwamungu, Denis Ntakica, Dominique Rwesero, François Nkusi… Urutonde ni rurerure.

Yavuze kandi ko kuva mu 1994, bamwe mu Basenyeri, Abapadiri, Abafurere n’Ababikira beruye bakagoreka amateka, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi , banigisha ingengabitekerezo ya Jenoside ku mugaragaro cyangwa rwihishwa.

Yatanze urugero rwa Musenyeri Perraudin, Musenyeri Phocas Nikwigize, Musenyeri Christophe Munzihirwa (Bukavu) n’abandi.

Ati “Nyirubutungane Papa François, guhisha uruhare ruremereye gutya warabyanze, utashye usize uvuze ukuri, uruhukire mu mahoro.”

Papa Francis yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 250 bari bateraniye i Vatican.

Ubwo umubiri wa Papa wari ujyanywe aho washyinguwe
Abantu barenga ibihumbi 250 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .