00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurava, kurakaza abakoloni n’ubusirimu: Urwibutso Minisitiri Bizimana afite kuri Rudahigwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 July 2026 saa 06:23
Yasuwe :

Ku wa 25 Nyakanga 1959 ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda. Ni umunsi Umwami Mutara III Rudahigwa, umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, yatangiyeho mu buryo bw’amaherere.

Rudahigwa Charles Léon Pierre yatangiye mu bitaro byitiriwe Prince Regent i Bujumbura mu Burundi, nyuma y’aho atewe urushinge n’umuganga witwaga Dr. Vyncke byaketswe ko rwari urw’ingusho.

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje umurage ukomeye uyu mwami yasize mu Rwanda, urimo gukorana umurava no guharanira ibigezweho.

Rudahigwa yavukiye i Nyanza muri Werurwe 1911. Yimye ingoma mu gihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bikomeye by’ubukoloni, agira umuhate wo kuruteza imbere no kurushyira ku murongo w’imiyoborere iteye imbere.

Ni umwami waharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda n’impinduka zifasha abaturage gutera imbere, akuraho ubuhake n’imirimo y’agahato yari izwi nk’uburetwa na shiku. Izi mpinduka zari intambwe ikomeye mu gukuraho ubusumbane.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Ku ngoma ye, Umwami Rudahigwa yagaragaje ko ari umuyobozi w’umunyamurava, utekereza ibigezweho kandi ushaka iterambere. Azwi cyane ku ruhare rukomeye yagize mu kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, cyane cyane binyuze mu gukuraho amasezerano y’ubuhake ndetse n’imirimo y’agahato yari izwi nk’uburetwa na shiku.”

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Rudahigwa ari we mwami wa mbere w’u Rwanda wanze kujya atwarwa mu ngobyi gakondo, ahitamo kwigurira imodoka ye bwite yo kujya agendamo; ikimenyetso cyagaragazaga uburyo yari umusirimu.

Uretse impinduka mu mibereho y’abaturage, Rudahigwa yanagize uruhare mu guteza imbere inzego z’igihugu. Yashyizeho Inama y’Umwami yamufashaga mu miyoborere, nyuma iza guhinduka Inama y’Igihugu n’Inama Nkuru y’Igihugu yagereranywa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ku ngoma ya Rudahigwa, ibikorwaremezo byateye imbere, cyane cyane imihanda yahuzaga Kigali n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu karere nka Uganda, Burundi na Tanzania.

Iyi mihanda irimo Bujumbura-Kigali-Kagitumba, Kigali-Ruhengeri-Gisenyi, Cyangugu-Butare-Nyanza, Cyangugu-Bugarama-Bujumbura, Nyanza-Kibuye-Gisenyi, Byumba-Ruhengeri, Cyangugu-Kibuye-Gisenyi, Gitarama-Ruhengeri, Gitarama-Kibuye na Kigali-Kanzenze-Murehe ugana mu Burundi.

Mu rwego rw’ubukungu, Rudahigwa yateje imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibigo by’ubucukuzi nka MINETAIN, SOMUKI, GEORWANDA na COREM byagize uruhare mu gucukura amabuye arimo tin, zahabu, columbo-tantalite, beryl na amblygonite, Abanyarwanda bari hagati y’ibihumbi 15 na 16 babona imirimo.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko icyatumye umubano we n’ubutegetsi bwa gikoloni uzamba ari uko yatangiye gusaba impinduka zikomeye zirimo ubwigenge bw’u Rwanda, gukuraho amoko mu ndangamuntu, uburezi kuri bose no gushyiraho kaminuza mu Rwanda.

Abasesengura amateka bavuga ko igitekerezo cya Rudahigwa cyo guharanira ubwigenge no guteza imbere ubushobozi bw’Abanyarwanda cyari gihangayikishije ubutegetsi bwa gikoloni, kuko cyabangamiraga uburyo bwabo bwo gukomeza kugenzura igihugu.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Abakoloni ntibashoboraga kwemera Umwami usaba ubwigenge n’uburenganzira bw’igihugu cye. Ni yo mpamvu ibyamubayeho bimeze nk’ibyabaye kuri Lumumba muri Congo Mbiligi n’abandi bayobozi bo muri Afurika baharaniye imibereho myiza y’abaturage babo.”

Yatangaje ko urubyiruko n’abazarukomokaho, bafatiye urugero ku byagezweho na Rudahigwa n’umuryango FPR Inkotanyi, bafite inshingano yo kubikoresha neza, bagasigasira impamvu y’ubwigenge nyabwo, bakarwanya imigirire ya mpatsibihugu, baharanira kwigira.

Mutara III Rudahigwa yabaye Umwami w'u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959
Rudahigwa yatangiye i Bujumbura mu Burundi, bikekwa ko yishwe n'umuganga wamuteye urushinge
Minisitiri Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gusigasira umurage wa Mutara III Rudahigwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages