00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi abasirikare bakuru umunani ba Ex-FAR bamagana Jenoside mu ibaruwa bandikiye ku Kigeme

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 July 2026 saa 12:59
Yasuwe :

Ku wa 7 Nyakanga 1994, itsinda ry’abasirikare bakuru bari mu gisirikare cya Habyarimana Juvénal, wari umaze amezi atatu apfuye, bagakomeza gukorera Leta yiyise iy’abatabazi yahise imukorera mu ngata ikanakomeza gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, banditse ibaruwa yamaganaga Jenoside n’ibindi byaha byibasiraga inyokomuntu byakozwe na leta bakoreraga.

Ni mu gihe ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi zari zimaze kubohora ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru, Kigali, ibice bizwi nka Zone Turquoise byarimo ingabo z’Abafaransa nka Kibuye, Cyangugu na Gikongoro, hari hakiri gukoreshwa nk’inzira iganisha mu buhungiro ingabo z’Inzirabwoba zari zimaze gutsindwa, zagendaga zikomeza gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Abatutsi, ari na ko zirebera cyangwa zigahagarikira Interahamwe zarimo zikora Jenoside, cyane ko izo ngabo z’Abafaransa zitari zitaye ku kuyihagarika.

Ni ibaruwa yandikiwe ku Kigeme mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yandikwa n’abasirikare b’abofisiye barimo aba Général de Brigade babiri, Colonel umwe, Lieutenant-Colonel umwe n’abandi bane bari bafite ipeti rya Major.

Aba basirikare barimo Marcel Gatsinzi wari Général de Brigade, Général de brigade Léonidas Rusatira, Colonel BEM Venant Musonera, Lieutenant-Colonel Dr. Froduald Mugemanyi, Major BEM Emmanuel Habyarimana, Major Gendarme Cyriaque Habyarabatuma na Major Alex Rwabukwisi na Major Gendarme Jeanne Ndamage, basabye umuryango gushyigikira ibikorwa byo guhagarika ibyo bikorwa bya kinyamaswa byose n’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha.

Muri iyi baruwa yari igizwe n’amapaji abiri, aba basirikare bakuru bamaganye ibikorwa byakorwaga na Leta y’Abatabazi ikanashishikariza abaturage kubikora; birimo Jenoside, ivanguramoko, ihohotera, itonesha n’ubusumbane; maze bahamagarira bagenzi babo bakoranaga muri Ex-FAR kubiyungaho bakitandukanya n’ibikorwa bya Jenoside ubundi bakimika amahoro, ubutabera n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Hari aho bagize bati "Twamaganye umugambi uwo ari wo wose wo gucamo ibice Abanyarwanda, turanenga ubutegetsi n’itangazamakuru bari gukwirakwiza icengezamatwara ryo kumena amaraso, twamaganye twivuye inyuma Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu mu gihugu cyacu kandi dutangaje ku mugaragaro ko twiteguye gukorana n’ababifitemo ubushake bose bwo kurwanya Jenoside n’ivanguramoko."

Nyuma y’uko izi ngabo zahoze ari iza Habyarimana zitsinzwe na RPA, abagera kuri 1.500 ba Ex-FAR bahise bemera kwiyunga ku ngabo zari zimaze kubohora igihugu maze binjizwa mu ngabo za RDF nyuma yo guhabwa imyitozo no kuganirizwa bigishwa amahame ya FPR Inkotanyi mu gihe cy’amezi abiri.

Hari abo mu ngabo za Ex-FAR batari bashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages