Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga ku karengane kari mu bukoloni bw’u Bubiligi ndetse n’intambwe bugomba gutera mu gusana ibyangiritse ubwo bwakolonizaga ibi bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yateguwe n’umuryango ‘Baku Initiative Group’, ihuriza hamwe abahagarariye ibi bihugu, abashakashatsi, impuguke mu mategeko mpuzamahanga n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, yitabiriwe na Ambasaderi warwo muri Turikiya akaba anaruhagarariye muri Azerbaijan, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku bibazo abakoloni b’Ababiligi basize muri ibi bihugu, n’uburyo aya mateka yakongera gusuzumwa kugira ngo abaturage babyo bahabwe ubutabera.
U Rwanda, u Burundi na RDC byakolonijwe n’u Bubiligi nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi. Ubu bukoloni bwarangiye hagati ya 1960 na 1962 ariko ingaruka zabwo zakomeje kugaragara.
Abashyigikira ibiganiro barimo abahagarariye Maroc, Afurika y’Epfo na Loni bavuga ko ingaruka z’ubukoloni zitagarukira ku gihe cyabwo gusa, kuko politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage yabyo bikigaragaramo ibisigisigi byabwo.
Iyi nama ibaye mu gihe ku mugabane wa Afurika hakomeje ibiganiro ku ngaruka z’ubucakara n’ubukoloni, aho ibihugu n’imiryango itandukanye bisaba ko amateka y’ibihe byashize yongera gusuzumwa hagamije gusubiza Abanyafurika icyubahiro n’ubutabera.
Ubukoloni bw’u Bubiligi mu Rwanda…
U Rwanda rwagiye mu maboko y’abakoloni nyuma y’Inama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885, ubwo ibihugu by’i Burayi byigabanyaga ibihugu bya Afurika.
Mbere y’uko u Bubiligi buhagera, u Rwanda rwari igihugu cyigenga kiyobowe n’Umwami, Abanyarwanda babayeho nk’uko babyifuza, ari bo bagenga imibereho n’iterambere ryabo.
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, u Rwanda rwashyizwe mu maboko y’u Budage, ariko mu 1916 u Bubiligi bwagabijwe Ruanda-Urundi yari igizwe n’u Rwanda n’u Burundi.
Mu rwego rw’ubukungu, ubutegetsi bw’u Bubiligi bwashyize imbere ibikorwa byagombaga kubyara umusaruro ku nyungu z’ubukoloni, birimo ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga ndetse bushyiraho imirimo y’agahato.
Kimwe mu bice bikunze kugarukwaho mu mateka y’ubutegetsi bw’u Bubiligi mu Rwanda ni uburyo bwagize uruhare mu guhindura imibanire y’Abanyarwanda.
Abategetsi b’Ababiligi bagoretse ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda babyitirira amoko, ndetse bashyiraho ibuku [indangamuntu] irimo ubwo bwoko buhimbano, ari na byo byifashishijwe mu kwimakaza amacakubiri mu Banyarwanda.
Mu myaka ya 1950, hashyizwe imbaraga mu bikorwa bigamije kwigobotora ubukoloni. U Bubiligi bwahaye u Rwanda ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962 ariko bukomeza gutegekera muri gurinoma zashyizweho kuko iza mbere zarimo n’abazungu. Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya mbere ryanditswe n’Umubiligi Filip Reyntjens 1978, na ryo ryarimo amacakubiri.
Iyi politiki y’Ababiligi yakomeje kugenderwaho n’ubutegetsi muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ari na yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!