Turi ku wa 9 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 113 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990 Papa Yohani Paul II yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda nyuma y’isengesho rya saa sita rizwi nka ’Angelus’ yavugiye i Nyandungu.
1776: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo cyahawe iryo zina kireka kwitirirwa “United Colonies.”
1791: Washington D.C yagizwe umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitiriwe George Washington wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu.
1945: Nyuma y’uko u Buyapani bukubiswe inshuro n’u Bushinwa, Ubwami bw’u Buyapani bwemeje ku mugaragaro ko bumanitse amaboko.
2015: Umwamikazi Elisabeth II yabaye umuntu wa mbere uyoboye Ubwami bw’u Bwongereza igihe kirekire, aho yari amaze imyaka 63 n’iminsi 2017, agahigo kari gafitwe na nyirakuruza, Victoria.
Mu muziki
1956: Umuhanzi Elvis Presley yaririmbye muri “The Ed Sullivan Show”, igitaramo cyacaga kuri televiziyo ya CBS, gishyiraho agahigo ko gukurikirwa n’abarenga miliyoni 60 muri icyo gihe.
Abavutse
1949: Susilo Bambang Yudhoyono wabaye perezida wa Indonésie.
1991: Havutse Oscar dos Santos Emboaba Júnior, Umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Chelsea mu Bwongereza.
Abapfuye
1915: Hapfuye Albert Spalding uri mu batangije uruganda rwa Spalding ruzwiho gukora imyambaro n’imipira yo gukina.
1976: Hatabarutse Mao Zedong wabaye Chairman wa mbere wa Chinese Communist Party, ishyaka riyoboye icyo gihugu kuva mu 1949.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!