Tariki ya 9 Mutarama ni umunsi wa 9 w’umwaka ukiri mu ntangiriro ubura iminsi 356 ngo ugere ku musozo.
1431 : Hatangiye urubanza rw Jeanne d’Arc waje kwicwa atwikwa ari muzima mu 1431bivugwa ko yagambaniye igihugu nyuma aza kugirwa umwere aba n’umutagatifu.
1792 : Hasinywe amasezerano yiswe Iaşi ku ntambara yahuzaga u Burusiya na Turukiya hagati y’imyaka 1787-1792.
1878 :Humbert I yabaye umwami w’u Butaliyani
1905 : Mu mujyi wa Saint-Pétersbourg mu Burusiya habaye icyiswe icyumweru cy’umutuku ubwo abigaragambyaga basaga ibihumbi 100 bemezaga ko badashaka umwami kuko atabaho yewe n’Imana.
1909 :Hasinywe amasezerano hagati y’u Bufaransa n’u Budage kuri Maroc
1992 : Havutse repubulika ya Sebiya na Herzégovine
2005 : Mahmoud Abbas yatsinze amatora ya perezida muri Palesitina
1960 : Hatangijwe imirimo yo kubaka urugomero rwa Assouam kuri Nil yatewe inkunga n’umuryango w’ibihugu by’Abasoviyete byishyize hamwe
1522 : Papa Adrien VI yatorewe kuyobora Kiliziya
1937 : Mussolini yabujije ko habaho gushyingiranwa hagati y’ababaga mu bihugu u Butaliayni bwari bwarakoronije muri Afurika
2007 : Steve Jobs yashyize ahagaragara iPhone ya mbere
2012: Patrice Mulama , wari umunyamabanga w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda yegujwe ku mirimo ye y’ubunyamabanga nshingwabikorwa mu nama nkuru y’itangazamkuru mu Rwanda (Media High Council).

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1554 : Grégoire XV, papa wa 234
1864 : Vladimir Steklov, umuhanga mu mibare ukomoka mu Burusiya
1913 : Richard Nixon, wayoboye Amerika
1922 :Ahmed Sékou Touré,perezida wa Guinée
1933 : Wilbur Smith, umwanditsi ukomoka muri Afurika y’Epfo
1958 : Mehmet Ali Ağca, Umunyaturukiya wari ugiye kurasa papa Jean-Paul II akamuhusha nyuma yaje gufungwa papa amuha imbabazi
1978 : Gennaro Gattuso, umukinnyi wa football wo mu Butaliyani
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1283 : Wen Tianxiang, umwanditsi ahaka n’umuyobozi wa leta y’u Bushinwa
1873 : Napoléon III, umwami w’abami w’u Bufaransa
1878 : Victor-Emmanuel II de Savoie, umwami w’u Butaliyani
1961 : Emily Greene Balch, umwanditsi w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1946
1995 : Souphanouvong, wabaye perezida wa Laos
1998 : Ken’ichi Fukui, Umuyapani w’umuhnaga mu butabire wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1981
2012 :Malam Bacai Sanhá, perezida wa Guinée-Bissau
TANGA IGITEKEREZO