Turi ku wa 9 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 221 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 144 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abasangwabutaka ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Habaye amatora ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yegukana intsinzi ku majwi 93,08%.
2017: Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye mu Bugesera.
2019: Perezida Kagame yatashye inzu y’imikino n’imyidagaduro, BK Arena, ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 10.
1942: Mahatma Ghandi wayoboraga u Buhinde, yatawe muri yombi n’ingabo z’Abongereza ubwo yari agiye gutangiza ‘Quit India Movement”, yasabaga ubwigenge bw’igihugu cye.
1999: Boris Yeltsin wayoboraga u Burusiya, yarashe Minisitiri w’Intebe we, Sergei Stepashin ahita anirukana guverinoma ye yose, ibintu yari akoze ku nshuro ya kane.
Mu muziki
2007: Jennifer Lopez yatsindiye ibihumbi $545 mu kirego yatsinzemo umugabo we wa mbere, Ojani Noa, washakaga gusohora igitabo kivuga ku buzima bw’ibanga bwa Jennifer kandi binyuranyije n’amategeko. Icyo gihe umugabo yasabaga Jennifer kumuha miliyoni $5 ngo adasohora icyo gitabo.
Abavutse
1963: Havutse Whitney Houston, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filimi aho afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose b’ijwi ryihariye no kugorora umuhogo byatangarirwaga na benshi.
1988: Willian Borges da Silva, umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga mu Ikipe ya Chelsea na Arsenal mu Bwongereza.
Abapfuye
1948: Hugo Boss washinze ikigo kizwiho gukora imyambaro yihagazeho yitiriye izina rye, Hugo Boss.
1963: Patrick Bouvier Kennedy, umuhungu wa John Kennedy wayoboraga Amerika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!