Turi ku wa 9 Kamena 2026.
Ni Umunsi w’Intwari muri Uganda.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Miliyoni 50 Frw zari zatanzwe na guverinoma zashyizwe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi mu cyiswe “Auto-defense civile” nk’uko bigaragara muri Agenda y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Edouard KAREMERA.
2009: Hoteli yo muri Pakistan yabereyemo iturika ryahitanye abantu 17 abandi 46 barakomereka.
2010: Abantu 40 barapfuye abandi barenga 70 barakomereka mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe i Kandahar muri Afhganistan.
Mu muziki
2022: Britney Spears wari ufite imyaka 40 yashyingiranywe na Sam Asghari wari ufite 28. Ubukwe bwitabiriye n’abantu b’ibyamamare barimo Madonna na Selena Gomez.
Abavutse
1981: Havutse Léandre Bizagwira wabaye myugariro ukomeye mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi.
1984: Wesley Sneijder, Umuholandi wamenmyekanye mu makipe arimo Ajax Amsterdame, Real Madrid na Inter de Milan.
Abapfuye
2015: Pumpkinhead, Umuraperi w’Umunyamerika.
2022: Julee Cruise wari uzwi mu gukina filimi, kwandika indirimbo no kuririmba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!