00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 06:48
Yasuwe :

Tariki 8 Ukuboza ni umunsi wa 342 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 23 ngo uwa 2021 ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1854: Papa Pius IX yatangaje icyiswe dogmatic definition ahafashwe icyemezo gihamya ko Bikiramariya yavutse adafite icyaha cy’inkomoko.

1941: U Buyapani bwagabye ibitero bikomeye kuri Thailand ndetse buhita buyigarurira, uwitwa Plaek Phibunsongkhram ni we wategetse ihagarikwa ry’iyi ntambara. Uyu mugabo yari Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wayoboraga Thailand akoresheje igitugu.

1941: Igisirikare cy’u Buyapani cyagabye ibitero kuri Hong Kong kirayigarurira yose.

1953: Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayoborwaga n’uwitwa Dwight D. Eisenhower, hatangijwe igikorwa cyiswe Atoms for peace; mu mbwirwaruhame ye yemeje ko ibitaro, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi aho ariho hose ku Isi bizajya bigenerwa ibikoresho n’amakuru muri ’Atoms for peace’.

1980: Umuhanzi John Lennon waharaniraga amahoro yishwe n’umufana we wari ufite ibibazo byo mu mutwe witwa Mark David Chapman, yamwivuganye amusanze The Dakota mu nyubako iherereye mu Mujyi wa New York.

1991: Muri Romania hemewe Itegeko Nshinga rishya binyuze muri kamarampaka yakozwe n’abaturage.

1993: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yashyize umukono ku masezerano y’ubucuruzi budatanga imisoro mu gice cyo ku Mugabane wa Amerika ya Ruguru.

2005: Jenerali Ante Gotovina wo mu ngabo za Croatie yashinjwe ibyaha byo mu ntambara afatirwa ahitwa Playa de las Americas, atawe muri yombi na Polisi ya Espagne.

2007: Benazir Bhutto, umugore umwe rukumbi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan aturutse mu Ishyaka PPP yishwe n’umuntu witwaje imbunda utaramenyekanye ndetse hapfa n’abandi bantu batatu bari abayoboke b’ishyaka rye.

2009: Muri Iraq, mu Mujyi wa Bagdad habaye igitero cyahitanye abantu bagera ku 127, abandi 448 barakomereka.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1954: Harold Hongju Koh, umunyamategeko wo muri Amerika yabaye umujyanama wa Perezida Obama.

1984: Badr Hari, Umudage wakinaga umukino njyarugamba w’Iteramakofe.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1991: Kimberly Bergalis, uyu yazize indwara ya SIDA bivugwa ko yayandujwe na muganga wamuvuye amenyo.

2007: Gerardo García Pimentel umunyamakuru ukomoka muri Mexique.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .