00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Nyakanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 Nyakanga 2013 saa 09:04
Yasuwe :

Tariki ya 8 Nyakanga ni umunsi wa 189 w’umwaka; ubura iminsi 176 ngo urangire.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
951 : Nibwo Umujyi wa Lutèce mu Bufaransa wahinduye izina witwa Paris.kugeza ubu.
1859 : Charles XV yabaye Umwami wa Suwede na Norvège afata izina rya Charles IV.
1862 : I Washington muri Amerika hashyizweho itegeko ryabuzaga gushaka abagore n’abagabo barenze umwe.
1876 : Abahezanguni b’abazungu bangaga urunuka abirabura, barashe 5 bari bahuriye mu ishyaka (...)

Tariki ya 8 Nyakanga ni umunsi wa 189 w’umwaka; ubura iminsi 176 ngo urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

951 : Nibwo Umujyi wa Lutèce mu Bufaransa wahinduye izina witwa Paris.kugeza ubu.

1859 : Charles XV yabaye Umwami wa Suwede na Norvège afata izina rya Charles IV.

1862 : I Washington muri Amerika hashyizweho itegeko ryabuzaga gushaka abagore n’abagabo barenze umwe.

1876 : Abahezanguni b’abazungu bangaga urunuka abirabura, barashe 5 bari bahuriye mu ishyaka ry’Abarepubulika i Hamburg mu Budage

1962 : Mu Bufaransa habaye misa yahariwe amahoro muri iki gihugu yabereye muri Katederale ya Reims.

1966 : Umwami Mwambutsa IV w’u Burundi yahiritswe n’umuhungu we Charles Ndizi.

1982: Muri Iraki hapfubye umugambi wo guhitana Perezida Saddam Hussein i Dujail.

1986 : Muri Tuniziya Perezida Habib Bourguiba yahiritswe na Minisitiri w’Intebe we Mohamed Mzali.

1990 :Ubudage bwatwaye igikombe cy’Isi cyari cyabereye mu Butaliyani

1993 : Radiyo RTLM, (Radio Television des Mille Collines) yatangije ibiganiro byayo.

1994 : Kim Jong-il yabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru asimbuye se Kim Il-sung wari wapfuye.

1996 : Umugabo wari ufite ikibazo cyo mu mutwe yinjiye mu ishuli ribanza rya Wolverhampton, mu Bwongereza akomeretsa abana 4 n’abarimu 4.

1999: Muri Leta ya Florida muri Amerika nibwo Allen Lee Davis yabaye umuntu wa nyuma wahawe igihano cy’urupfu rwo ku ntebe y’amashanyarazi.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1621 : Jean de La Fontaine, umusizi w’inkuru n’imigani bishingiye ku nyamaswa bigamije kwigisha. Akomoka mu Bufaransa.

1984 : Youssef Sofiane, umukinnyi wa football ukomoka muri Alijeriya

1986 : Kaiane Aldorino, wabaye Nyampinga Gibraltar muri 2009, nyuma akaba na nyampinga w’Isi muri 2009.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

975 : Edgar, umwami w’u Bwongereza

1623 : Papa Grégoire XV

1916 : Augustin Cochin, umunyamateka n’umufilozofe ukomoka mu Bufaransa

1994 : Kim Il Sung, Perezida wa Koreya ya Ruguru kuva mu 1948

2007 : Carlos Adriano de Jesus Soares, umukinnyi wa football ukomoka muri Brezil na Chandra Shekhar, Minisitiri w’intebe mu Buhinde kuva mu 1990 kugeza 1991

2011 : Betty Ford, umugore wa Gerald Ford wabaye Perezida wa Amerika

Umusizi Jean de la fontaine watabarutse kuri iyi tariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .