Tariki ya 8 Mutarama 2019, ni umunsi wa 8 w’umwaka uri mu ntangiriro usigaje iminsi 357 ngo ugere ku musozo.
1198: Hatowe papa Innocent III.
1297: Havutse ubwoko bw’abayobozi b’aba-Grimaldi muri Monaco
1499: Hatashywe ubukwe bwa Louis XII w’u Bufaransa na Anne w’u Bwongereza.
1806: Abongereza bigaruriye icyambu cya Bonne-Espérance.
1814: Autriche na Naples basinye amasezerano y’ubufatanye yiswe ubugambanyi bwa Murat, yari agamije kugambanira Napoléon kugira ngo bamuhirike.
1889: Herman Hollerith yavumbuye imashini yaje kuba sekuru wa mudasobwa iriho muri iki gihe.
1912: Havutse ishyaka rya ANC (African National Congress) muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela ufatwa nk’intwari ku Isi hose, yaje gukoreramo mu kurwanya politiki y’imvanguraruhu ya Apartheid muri icyo gihugu.
1914: Hatangiye kwifashisha radium mu kuvura kanseri
1923: U Bufaransa bwigaruriye igishanga cya Ruhr cyaje guteza ibibazo mu ntambara ya kabiri y’Isi.
1926 : Ibn Saud yimitswe ku bwami bwa Hedjaz.
1958: Ku myaka 14, Bobby Fischer yatwaye igikombe mu irushanwa rya Echecs muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1959: Charles de Gaulle yabaye perezida wa 5 w’u Bufaransa.
1961: Mu Bufaransa hatowe ko Algérie igihugu bwari bwarakoronije cyigenga.
2007: U Burusiya bwafunze by’igihe gito inzira zigemura gazi muri Pologne no mu Budage zacaga muri Biélorussie.
2010: Ikipe yari itwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru ya Togo yarashweho n’inyeshyamba mu gace ka Cabinda, hapfamo 3 abandi barakomereka. Iyi kipe ihagarika kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri uwo mwaka.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1888: Richard Courant, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage
1902: Gueorgui Malenkov, umunyapolitiki ukomoka mu cyahoze ari ibihugu byishyize hamwe by’Abasoviyete
1904 : Karl Brandt, wari umuganga wa Adolf Hitler
1952: Hamma Hammami, umunyapolitiki ukomoka muri Tuniziya
1982: John Utaka, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nijeriya
1984: Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya Ruguru uriho ubu.
1986: David Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne
1988: Jirès Kembo Ekoko, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1198: Papa Célestin III
1880: Joshua Norton, wiyise umwami w’abami wa Leta Zunze ubumwe za Amerika
1942: Joseph Franklin Rutherford, Umuhamya wa Yehova ukomeye ukomoka muri Amerika
1976: Zhou Enlai, wari umuyobozi wa guverinoma y’u Bushinwa
1996: François Mitterrand, wabaye Perezida w’u Bufaransa
1997: Melvin Calvin, umuhanga mu butabire ukomoka muri Amerika wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1961
2002: Alexandre Mikhaïlovitch Prokhorov, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1964.

TANGA IGITEKEREZO