00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2026 saa 07:13
Yasuwe :

Turi ku wa 8 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abaromani.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Umuryango wa Habyarimana n’abandi barimo Felicien Kabuga wabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatitsi, akaba na Perezida wa Komite ya Radiyo RTLM, burijwe indege n’Abafaransa bahungishirizwa i Paris.
1994: Abatutsi batangiye guhungira muri ETO Kicukiro, icyakora nyuma baje kujyanwa i Nyanza ya Kicukiro baricwa.
1994: Ingabo za RPA zahise zifata umugambi wo (…)

Turi ku wa 8 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abaromani.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Umuryango wa Habyarimana n’abandi barimo Felicien Kabuga wabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatitsi, akaba na Perezida wa Komite ya Radiyo RTLM, burijwe indege n’Abafaransa bahungishirizwa i Paris.

1994: Abatutsi batangiye guhungira muri ETO Kicukiro, icyakora nyuma baje kujyanwa i Nyanza ya Kicukiro baricwa.

1994: Ingabo za RPA zahise zifata umugambi wo gutangiza urugamba i Kigali hagamijwe guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

1994: Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye i Nyamirambo kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no muri Saint-André.

Ni na bwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera.

1994: Mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose.

1994: Yusufu Munyakazi hamwe na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA batsembye Abatutsi bari bahungiye ku ruganda rwa Sima rwa CIMERWA.

2010: Barack Obama wayoboraga Amerika yasinyanye na Dmitry Medvedev wayoboraga u Burusiya, amasezerano agamijwe igabanywa ry’ikorwa ry’intwaro za nucléaire.
Abavutse

1938: Kofi Annan wabaye umunyamabanga mukuru wa karindwi w’Umuryango w’Abibumbye.
Abapfuye

1994: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bwo hishwe Suzana Mukamusoni, Umubyeyi wa Dafroza Mukarumongi Gauthier uzwi mu bikorwa byo gushakisha no gutanga amakuru ku bantu batuye mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare cyangwa gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ari mu biciwe i Nyamirambo imbere ya Paruwase Karoli Lwanga.

2013: Margaret Thatcher wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore w’u Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages