Turi ku wa 7 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2008: Louise Mushikiwabo yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma.
1989: Iran n’u Bwongereza bacanye umubano bitewe n’amakimbirane yabaye hagati y’umwanditsi Salman Rushdie n’ubwami, kubera igitabo kitavuzweho rumwe yise “The Satanic Verses.”
2021: Abantu 108 barapfuye abandi 615 barakomereka bitewe n’iturika ryabereye mu kigo cya gisirikare cyo muri Guiné Equatorial.
2024: Suède yinjiye muri NATO, iba umunyaryango wa 32.
Mu muziki
1985: Hasohotse indirimbo ‘We Are The World’ yanditswe na Michael Jackson afatanyije na Lionel Richie, ikaba ikimenyabose ku Isi yose.
Abavutse
1984: Mathieu Flamini, Umufaransa wamenyekanye akinira Arsenal mu Bwongereza.
1994: Havutse Jordan Pickford, Umwongereza ukina mu izamu mu Ikipe ya Everton n’iy’igihugu y’u Bwongereza.
Abapfuye
1932: Aristide Briand wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
2024: Hapfuye Steve Lawrence, umukinnyi wa filimi n’umuririmbyi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!