Tariki ya 7 Ukwakira 2013 ni umunsi wa 280 w’umwaka ubura iminsi 85 ngo ugere ku musozo.
1346 : Mu ntambara y’imyaka 100, David II, umwami wa Ecosse yateye u Bwongereza yitwaje ingabo ibihumbi12.
1513 : Mu ntambara ya Vicence, ingabo za Venetie zatsinzwe zinigarurirwa n’ingabo za Espagne.
1571 : Mu ntambara ya Lépante, ingabo z’Abongereza zigaruriwe n’Abanyaturikiya
1825 :Inkongi y’umuriro ya Miramichi (Nouveau-Brunswick), yashenye agace ka Newcastle mu Bwongereza utwika ishyamba rya kilometero kare ibihumbi 15 byari icya gatanu cy’iyi ntara.
1879 : Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Budage na Autriche-Hongrie.
1940 : Mu Bufaransa, ubutegetsi bwa Vichy yasinye itegeko riha ubwenegihugu bw’Abafaransa Abayahudi bo muri Algerie.
1949 : Hashinzwe leta ya Repubulika y’u Budage
1978 : Hatangijwe ku mugaragaro igitangazamakuru Le Figaro Magazine mu Bufaransa
1990: Ingabo za FAR (Force d’ Armé Rwandaise) zishe Abahima 1,000 bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Mutara
1993 : Toni Morrison yabonye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo
2001 : Hatangiye intambara muri Afghanistan.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1471 : Frédéric I, umwami wa Danemark na Norvège
1552 : Sir Walter Raleigh, umusare, umunyapolitiki n’umusizi mu Bwongereza
1931 : Desmond Mpilo Tutu, Musenyeri wo muri Afurika y’Epfo wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro mu 1981
1952 :Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya
1973 : Nelson de Jesus Silva, umukinnyi wa football ukomoka muri Brezil
1976 :Gilberto Silva, umukinnyi wa football ukomoka muri Brezil
1982 :Jermain Defoe, umukinnyi wa football ukomoka mu Bwongereza
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
336 : Marc, Papa
929 : Charles III, umwami w’u Bufaransa
2001 :Mongo Beti, umwanditsi ukomoka muri Cameroun


















TANGA IGITEKEREZO