Turi ku wa 7 Nyakanga 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igiswahili ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Itsinda ry’abasirikare bakuru icyenda (8) bo mu ngabo za FAR, banditse inyandiko ihamagarira ihagarikwa rya Jenoside n’ibindi byaha byibasiraga inyoko muntu byarimo bikorwa na leta bakoreraga.
2012: Abantu 172 bishwe n’umwuzure mu Burusiya.
2019: Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanye Igikombe cy’Isi itsize iy’u Buholandi ibitego FIFA 2–0.
2022: Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ko yeguye kuri izo nshingano.
Mu muziki
2009: Habaye umuhango ukomeye wo gusezera kuri Michael Jackson, witabiriwe n’abarimo Stevie Wonder, Lionel Richie na Mariah Carey.
Abavutse
1940: Ringo Starr wamenyekanye mu itsinda rya The Beatles avuza ingoma.
1999: Havutse Moussa Diaby, Umufaransa Ukina Umupira w’Amaguru.
Abapfuye
2014: Alfredo Di Stéfano, umunya-Argentine wubatse ibigwi akinira Real Mdrid aho anafatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho.
2021: Jovenel Moïse wabaye perezida wa Haïti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!