Turi ku wa 7 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku isuku y’Ibiribwa. Ukaba kandi umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bandi (World Caring Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gushaka gushinga umutwe witwara gisirikare, ihohotera, no kunyereza umutungo wa leta.
1946: Televiziyo ya BBC yongeye gusubukura gahunda zayo zo gusakaza amashusho nyuma y’imyaka irindwi yari imaze idakora kubera Intambara ya Kabiri y’Isi.
1967: Mu ntambara yiswe iy’Iminsi Itandatu ibihugu by’Abarabu birimo Misiri, Jordan na Syria byari bihanganyemo na Israel, ingabo z’iki gihugu zabashije kwinjira mu mujyi wa Yerusaremu.
1977: Abantu barenga miliyoni 500 bakurikiranye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Umwamikazi Elisabeth II yari amaze ku ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza.
2000: Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko icyiswe Blue Line ari wo mupaka utandukanya Israel na Liban ubwo iki gihugu cya Israel cyamaraga gukura ingabo zacyo muri Liban zari zikimazemo igihe.
Mu muziki
1979: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter yatangaje ko tariki ya 7 Kamena izajya yizihizwa nk’umunsi ubimburira ukwezi ko kwizihiza umuziki w’abirabura “Black Music Month” mu kuzirikana uruhare rwabo mu njyana zitandukanye.
Abavutse
1990: Havutse Iggy Azalea, umunya-Australie wubatse izina mu kuririmba, mu njyana tya rap no kwandika indirimbo.
1959: Mike Pence wabaye visi perezida wa Donald Trump muri manda ye ya mbere ku butegetsi bwa Amerika.
Abapfuye
2001: Hapfuye Víctor Paz Estenssoro wayoboye Bolivie.
2013: Richard Ramirez, umunyamerika w’umwicanyi ruharwa wari unazwiho gufata abagore ku ngufu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!