Turi ku wa 7 Gashyantare 2026.
Grenade irizihiza ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1974.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriyee muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara yabahuzaga n’Umutwe wa M23, yanyujijwe mu Rwanda icyuwe.
1990: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, zarasheshwe.
1991: Muri Haiti batoye bwa mbere Perezida, Jean-Bertrand Aristide binyuze mu buryo bwa demokarasi.
2016: Korea ya Ruguru yazamuye mu isanzure icyogajuru yise Kwangmyŏngsŏng-4, ibintu bitakiriwe neza na gato na byinshi mu bihugu bihuriye mu muryango w’Abibumbye, aho byashinjaga iki gihugu gushaka kujya kikifashisha mu ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi zacyo.
2024: Ibiro by’itora muri Pakistan byateweho ibisasu abantu 24 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2012: Alicia Keys na Nas biyunze kuri Jay-Z mu gitaramo cya kabiri kigamije ubugiraneza yakoreye i New York muri Carnegie Hall aho babashije kwinjiza miliyoni 3,5 z’amadolari ya Amerika.
Abavutse
1969: Adriano, Umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga asatira izamu mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Parma na Inter Milan zo mu Butaliyani.
1999: Omar Marmoush, umunya-Misiri ukina mu basatira izamu muri Manchester City mu Bwongereza.
Abapfuye
2020: Li Wenliang, Umushinwa uzwiho kuba ari we wari waburiye bagenzi be bakoranaga mu buvuzi, ko bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!