Turi ku wa 6 Werurwe 2026.
Ghana irizihiza ubwigenge yabonye mu 1957 yigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1975: Iran na Iraq byatangaje ko byakemuye amakimbirane yabyo ashingiye ku mipaka.
2003: Indege ya Air Algérie Flight 6289 yakoreye impanuka muri Algeria, abantu 102 mu 103 bari bayirimo bose barapfa.
2018: Ku nshuro ya mbere Forbes yatangaje Jeff Bezos nk’umuherwe wa mbere ku Isi n’umutungo ungana na miliyari 112 z’amadolari ya Amerika.
2020: Abantu 32 barapfuye abandi 82 bakomerekera mu gitero kigambwe na Islamic State muri Afghanistan.
Mu muziki
1964: Indirimbo “My Girl” y’Itsinda ‘The Temptations’ yabaye iyaryo ya mbere yabo iyoboye urutonde rw’izikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abavutse
1932: Havutse Marc Bazin wayoboye Haiti.
1955: Havutse Cyprien Ntaryamira, perezida w’u Burundi waguye mu ndege imwe na Habyarimana Juvénal ku wa 06 Mata 1994.
Abapfuye
2016: Nancy Reagan, madamu wa Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan.
2017: Robert Osborne, umunyamateka w’Umunyamerika wari n’umukinnyi wa Filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!