Turi ku wa 6 Nyakanga 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo gusomana.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2016: Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
1947: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangiye gukora ku bwinshi imbunda za AK-47 zaje kuba zimwe mu zikoreshwa cyane ku Isi.
1964: Malawi yabonye ubwigenge iva mu maboko y’u Bwongereza.
1998: Hatashywe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hong Kong, gisimbura icya Kai Tak.
2013: Abantu 42 biganjemo abanyeshuri bishwe n’inyeshyamba za Boko Haram muri Nigeria.
Mu muziki
2007: Britney Spears yasabye imbabazi nyuma y’igihe cyari gishize asagariye imodoka ya gafotozi ashaka kuyimenesha umutaka.
Abavutse
1946: Havutse George W. Bush, wabaye perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1975: Havutse 50 Cent wubatse ibigwi mu njyana ya Hip Hop no mu gukina filimi.
Abapfuye
2024: Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wamenyekanye mu Ikipe ya AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.
2025: Nsengiyumva Bernard wanditse amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare akegukana Tour du Rwanda yo mu 2001, yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!