Turi ku wa 6 Kamena 2026.
Ni umunsi Umunsi Umuryango w’Abibumbye wizihiza nk’uwahariwe ururimi rw’Ikirusiya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Mu nama ya guverinoma yabaye uwo munsi, Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu rugamba bari bahanganyemo n’ingabo za RPA, Leta yiyise iy’Abatabazi yari imaze kugira inkomere z’abasirikare barenga ibihumbi 5000 ndetse abagera ku 1000 bari bamaze kwicwa muri uhereye muri Mata.
1982: Ariel Sharon wari Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangije intambara kuri Liban.
1994: Indege ya China Northwest Airlines yashwanyukiye hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Xi’an Xianyang ihitana abantu 160 bari bayirimo.
2002: Ibuye rifite umurambararo wa metero 10 ryasandariye mu nyanja ya Méditerranée hagati y’u Bugiriki na Greece and Libya, bivugwa ko ryari rifite kilotoni 26, ni ukuvuga iziyingayinga iz’ibisasu byatewe i Nagasaki.
Mu muziki
1987: Indirimbo Whitney Houston yise "I Wanna Dance with Somebody (Who Loves Me)" yayoboye izikunzwe mu Bwongereza n’ibindi bihugu 18 ndetse mu mpera z’uko kwezi iyobora izikunzwe kuri Billboard Hot 100.
Abavutse
1916: Hamani Diori wabaye perezida wa mbere wa Niger.
1979: Roberto De Zerbi, umutoza w’Umutaliani utoza Tottenham Hospurs.
Abapfuye
1916: Yuan Shikai wabaye perezida wa kabiri w’u Bushinwa.
2013: Esther Williams, Umunyamerika wari uzwi mu gukina filimi no mu mukino wo koga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!