Turi ku wa 5 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1982: Ikigendajuru cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyiswe Venera 14 cyageze ku mubumbe wa Venus.
2012: Inkubi y’Umuyaga n’umuhengeri yahitanye abantu barenga 75 muri Madagascar.
2021: Papa Francis yatangiye uruzinduko rw’amateka muri Iraq mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
2021: Abantu 20 bahitanywe n’igisasu cyatezwe mu modoka i Mogadishu muri Somalia, abandi 30 barakomereka.
Mu muziki
1983: Indirimbo Michael Jackson yise “Billie Jean” yatangiye urugendo rw’ibyumweru birindwi iyoboye izikunzwe kuri Billboard Hot 100.
Abavutse
1911: Subroto Mukerjee wabaye umugaba wa mbere w’ingabo z’u Buhinde zirwanira mu kirere.
1937: Olusegun Obasanjo wabaye perezida wa gatanu wa Nigeria.
Abapfuye
2013: Hugo Chávez wayoboye Venezuela.
2016: Hassan Al-Turabi ufatwa nk’umucurabwenge wa coup d’état yakuye Sadiq al-Mahdi ku butegetsi bwa Sudani, hakajyaho Omar al-Bashir.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!