Bimwe mu byaranze uyu munsi:
1492: Cristophe Colomb yabaye Umunyaburayi wa mbere ukandagiye ku butaka bw’Ikirwa cya Hispaniola (ubu ni muri Haiti).
1560: Charles IX yimye ingoma nk’Umwami w’u Bufaransa.
1865: Chile yihuje na Peru mu rwego rwo kurwanya Espagne yabakoronizaga.
1941: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, icyiswe Urugamba rwa Moscow, umujenerali witwa Georgy Zhukov yagabye igitero shuma ku Ngabo z’u Budage.
1941: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, u Bwongereza bwatangije urugamba kuri Finland, Hongrie na Romanie.
1945: Indege eshanu z’intambara zarimo abasirikare ba Amerika 14 bari mu myitozo zazimiriye muri Mpandeshatu ya Bermuda, agace ko mu Nyanja ya Atlantique kakomeje kuba amayobera ku batuye Isi.
1964: Bwa mbere mu mateka, umwofisiye mu Gisirikare cya Amerika wari ufite ipeti rya Kapiteni, Roger Donlon, yahawe umudali w’icyubahiro ashimirwa ubutwari yagize mu Ntambara ya Vietnam.
1991: Leonid Kravchuk yatowe nka Perezida wa mbere wa Ukraine.
2005: Umutingito wiswe uw’Ikiyaga cya Tanganyika wari ku gipimo cya 6.8 washegeshe Intara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhitana abantu batandatu.
Abavutse
1443: Papa Julius II wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu kinyejana cya
15.
1993: Ross Barkely, umukinnyi w’Umwongereza wakiniye Chelsea FC na Aston Villa FC.

1995: Anthony Martial, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

1997: Mugisha Samuel, umukinnyi mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1791: Umwe mu babaye intango y’umuziki mu binyejana bine bishize Wolfgang Amadeus Mozart ni bwo yatabarukiye muri Autriche azize indwara y’impyiko.
2013: Nelson Mandela, wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo nyuma yo kurwanya bikomeye ivangura rishingiye ku ruhu ryaranze icyo gihugu akaba yaranabiherewe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

Ibitabo byasohotse
2004: Eats, Shoots & Leaves cyanditswe na Lynne Truss
1950: Behind The Flying Saucers cya Frank Scully
2003: Safe Harbour cya Danielle Steel
1966: Jacqueline Susann cya Valley of the Dolls
1986: His Way cya Kitty Kelley
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!