Turi ku wa 5 Nyakanga 2026.
Algérie irizihiza ubwigenge yabonye mu 1962 yigobotoye ubukoroni bw’u Bufaransa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1973: Kayibanda Grégoire yahiritswe ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara.
1975: Hashinzwe ishyaka rya MRND, bishyirwa mu Itegeko Nshinga ryo mu 1978 ko ari ryo shyaka rukumbi ryari ryemewe mu gihugu.
2023: Umuhanzi w’umunya-Kenya, Bahati aherekejwe na Bruce Melodie; basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kwiga amateka.
1994: Jeff Bezos yashinze ikigo cya Amazon.
2012: Hafunguwe ku mugaragaro “The Shard” i Londres mu Bwongereza, nk’inyubako ya mbere ndende mu Burayi.
2024: Umwami Charles III yagize Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Mu muziki
Uyu munsi ni italiki idasanzwe ku bakunzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda kuko ari bwo havutse umuraperi bakunze cyane, Jay Polly wari kuba wujuje imyaka 38 iyo aza kuba akiriho kuko yavuze ku italiki nk’iyi mu 1988.
Abavutse
1911: Georges Pompidou wayoboye u Bufaransa.
1994: Havutse Marthe Yankurije wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.
Abapfuye
1969: Hapfuye Tom Mboya, wabaye minisitiri w’ubutabera wa mbere muri Kenya.
2024: Jon Landau, Umunyamerika wari uzwi mu byo gutunganya filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!