00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 5 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2026 saa 12:12
Yasuwe :

Turi ku wa 5 Nyakanga 2026.
Algérie irizihiza ubwigenge yabonye mu 1962 yigobotoye ubukoroni bw’u Bufaransa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1973: Kayibanda Grégoire yahiritswe ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara.
1975: Hashinzwe ishyaka rya MRND, bishyirwa mu Itegeko Nshinga ryo mu 1978 ko ari ryo shyaka rukumbi ryari ryemewe mu gihugu.
2023: Umuhanzi w’umunya-Kenya, Bahati aherekejwe na Bruce Melodie; basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (…)

Turi ku wa 5 Nyakanga 2026.

Algérie irizihiza ubwigenge yabonye mu 1962 yigobotoye ubukoroni bw’u Bufaransa.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1973: Kayibanda Grégoire yahiritswe ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara.

1975: Hashinzwe ishyaka rya MRND, bishyirwa mu Itegeko Nshinga ryo mu 1978 ko ari ryo shyaka rukumbi ryari ryemewe mu gihugu.

2023: Umuhanzi w’umunya-Kenya, Bahati aherekejwe na Bruce Melodie; basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kwiga amateka.

1994: Jeff Bezos yashinze ikigo cya Amazon.

2012: Hafunguwe ku mugaragaro “The Shard” i Londres mu Bwongereza, nk’inyubako ya mbere ndende mu Burayi.

2024: Umwami Charles III yagize Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Mu muziki

Uyu munsi ni italiki idasanzwe ku bakunzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda kuko ari bwo havutse umuraperi bakunze cyane, Jay Polly wari kuba wujuje imyaka 38 iyo aza kuba akiriho kuko yavuze ku italiki nk’iyi mu 1988.

Abavutse

1911: Georges Pompidou wayoboye u Bufaransa.

1994: Havutse Marthe Yankurije wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.

Abapfuye

1969: Hapfuye Tom Mboya, wabaye minisitiri w’ubutabera wa mbere muri Kenya.

2024: Jon Landau, Umunyamerika wari uzwi mu byo gutunganya filimi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages